Nyabihu: Uko ‘Isange mu ndorerwamo’ yabaye urufunguzo rwo kubabarirana ku bahemutse n’abahemukiwe muri Jenoside -

webrwanda
0

Isange mu ndorerwamo ni itsinda ryashinzwe mu mwaka wa 2011 ritangijwe n’abantu batanu. Ryari rigamije kwimakaza gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge hagati y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi n’abayikoze.

Kayisire Anastase wo mu Murenge wa Mukamira ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi agasigara ari umwe mu muryango we wose. Yavuze ko kwishyira hamwe byababohoye bagatanga imbabazi ndetse n’abagize uruhare muri Jenoside bagasaba imbabazi. Byatumye kuri ubu babanye neza ndetse bakaba baratangiye n’ibikorwa by’iterambere.

Yagize ati "Nkanjye ubwanjye nahuraga n’abampemukiye bakanyicira nkumva ntabanyura iruhande ndetse nabo ari uko, tumaze guhugurwa kuri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge tuza kwishyira hamwe dutangiza itsinda turi batanu muri 2011.”

“Twarakomeje, iyo duhuye mu bikorwa byacu turaganira ku mateka yacu kuko burya abatatanye barashira ariko abishyize hamwe batera imbere. Ubu dufite intama tugenda tworozanya, duhinga ibirayi intego yacu ni uko tuzikura mu bukene tukagera ahashimishije kuko twarangije kubohoka mu mitima yacu".

Nzabonimpa Antoine wo mu Mudugudu wa Kamabuye Akagari ka Nyirakigugu Umurenge wa Jenda, ni umwe mu bakoze Jenoside aza no kubihangirwa afungwa imyaka 13 aza gufungurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika.

Yavuze ko n’ubwo abibumbiye muri aya matsinda bateye indi ntambwe iganisha mu bumwe n’ubwiyunge, hakiri inzitizi yo kuba hakiri abatarabona ababo bishwe kubera abadatanga amakuru.

Yagize ati " Mbere ntarajya mu itsinda nahuraga n’abarokotse Jenoside nkakwepa nkaca kure yabo kuko numvaga mfite ipfunwe, ubwo maze kurigeramo ndiga mbona uko abarokotse banyakiye neza ndabohoka ubu tubanye neza bihagije. Ikibazo kikigaragara ni uko hari abatarabona ababo bishwe bakajugunywa kandi ababishe bakaba bataratanga amakuru".

Yakomeje asaba abandi bakoze Jenoside kubohoka bagasaba imbabazi ndetse bagatanga n’amakuru ku baba bazi aho bajugunye imibiri y’abishwe kuko ariyo nzira yo kubohoka no kwiyunga bikwiye.

Ati" Kuba hari abakoze Jenoside bakinangiye banze bakaba batarabohoka ngo basabe imbabazi, nababwira ko bakwiye kuzisaba ndetse bagatanga n’amakuru y’ahaba harajugunywe imibiri y’abishwe. Nta pfunwe nkigira tubanye neza n’abarokotse, nashize ubwoba. Duhurira ahantu tugakora ibikorwa biduteza imbere, bampa akazi iyo kabonetse turasangira nta kibazo tubanye neza cyane. Ubu mfite mushiki wanjye kwa data wacu washyingiye ku muntu warokotse rwose turisanzuye.”

Nyiransabimana we ni umwe mu bakomoka ku wagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi wishyuye imitungo yangijwe na se umubyara, avuga ko kuba mu itsinda rya Isange mu ndorerwamo byamubohoye ndetse bigatuma yumva neza akamaro ko guhabwa imbabazi.

Yagize ati "Naje mu itsinda nzanywemo n’umubyeyi data yagize imfubyi kuko yamwiciye ababyeyi. Nibazaga ukuntu nzabana n’abantu data yiciye ababyeyi bikantera ubwoba. Maze kugeramo twarabanye dufatanya mu bikorwa by’ubuhinzi bw’itsinda, aza no kumbabarira ku mitungo ye twishyuraga yangijwe na data, maze gupfusha mabukwe yambaye hafi ambera mabukwe. Numvishe neza akamaro ko kubabarirwa no kubohoka”.

Sinangumuryango Moise, Umurinzi w’igihango mu Karere ka Nyabihu ubarizwa mu itsinda Isange mu ndorerwamo, na we avuga ko kuba abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi n’abayigizemo uruhare babanye neza bagakorera hamwe ari ikintu gishimishije.

Ati “Tubanye neza nta kibazo, ubona bose barabohotse nta rwikekwe ruhari. Duhana amatungo tukorozanya, duhingira hamwe tugasarurira hamwe, tugasurana, tugasangira. Tujya guhura nta buyobozi bwaduhuje byavuye ku bushake bwacu kuko twabonaga kubana bidufitiye akamaro cyane tugamije ko abantu babohoka bagatera imbere".

Uretse ko iri tsinda rifasha komora ibikomere, abaririmo bishimira kandi ko ryabaye n’uburyo bwo guteza imbere imibereho myiza kuko borozanya amatungo magufi n’amaremare hamwe no kugobokana binyuze mu bushobozi bizigamira nk’uko Sinangumuryango Moise akomeza abivuga.

Ati" Ubu tworozanya intama, twatangiye no guhana inka. Twejeje ibirayi ubu mu itsinda tumaze kugira amafaranga agera ku bihumbi 700 kandi dukomeje gukorera hamwe ngo dutere imbere biruseho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Simpenzwe Pascal avuga ko aya matsinda ari ikimenyetso cy’uko bishoboka ko ubumwe n’ubwiyunge bwagerwaho kandi hakaba hifuzwa ko mu mirenge yose igize aka karere bene aya matsinda yahagera.

Yagize ati " Ni urumuri rumurikira abandi banyarwanda bose kuko ari ikintu kigaragaza ko ubumwe n’ubwiyunge bushoboka, ntabwo ahuriyemo abarokotse gusa, ahubwo ahuza n’abayigizemo uruhare, uyu munsi turifuza ko imirenge yose igize Akarere ka Nyabihu yagezwamo.”

Abagera kuri 40 barimo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, abayikoze bireze bakemera icyaha, abafite ababo bafungiwe gukora Jenoside, abari kuriha imitungo bangije mu gihe cya Jenoside n’abarinzi b’igihango nibo bibumbiye muri aya matsinda.

Amatsinda nk’aya amaze gushingwa mu mirenge 6 y’Akarere ka Nyabihu ariyo Mukamira, Jenda, Karago, Shyira, Rambura na Bigogwe.

Abibumbiye mu itsinda 'Isange mu Ndorerwamo' bamaze gutera intambwe yo kwiyunga ndetse bari mu bikorwa by'iterambere



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)