APR FC irahera kuri Gorilla FC, Rayon Sports na Gasogi United (Gahunda yose ya shampiyona) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko shampiyona hatangajwe igihe izatangirira ndetse n'amakipe agashyirwa mu matsinda, FERWAFA yamaze kugaragaza uko amakipe azahura.

Shampiyona biteganyijwe ko izatangira ku wa 1 Gicurasi 2021 igasozwa ku wa 29 Kamena 2021.

Tariki ya 1 Gicurasi mu itsinda A, Bugesera izakira AS Muhanga ku kibuga cya Bugesera saa 15:00'.

Bukeye bwaho APR FC kuri Stade Amahoro izakira Gorilla FC 15:30'. Tariki ya 5 Gicurasi AS Muhanga izakira APR FC i Muhanga, Gorilla yakire Bugesera kuri Stade Amahoro. Iri tsinda rizasoza imikino ibanza tariki ya 8 Gicurasi Bugesera yakira APR FC na Gorilla yakira AS Muhanga.

Mu itsinda rya B, tariki ya 1 Gicurasi, Rutsiro izakira Kiyovu kuri Stade Umuganda saa 12:30'. Bukeye bwaho Rayon Sports yakire Gasogi United kuri Stade Amahoro saa 12:30'.

Imikino yo mu itsinda B izakomeza tariki ya 5 Kiyovu Sports yakira Rayon Sports kuri Stade Amahoro mu gihe Gasogi United izakira Rutsiro mu Bugesera, imikino ibanza y'itsinda izasozwa tariki ya 8 Gicurasi 2021 Rutsiro yakira Rayon Sports mu gihe Gasogi United izakira Kiyovu Sports.

Mu itsinda C tariki ya 1 Gicurasi, kuri Stade Ubworoherane Musanze izatangira yakira AS Kigali mu gihe Police FC kuri Stade Amahoro izaba yakiriye Etincelles.

Tariki ya 4 Gicurasi, kuri Stade Umuganda Etincelles izakira Musanze FC mu gihe kuri Stade Amahoro AS Kigali izaba yakiriye Police.

Imikino ibanza yo muri iri tsinda izasozwa tariki ya 7 Gicurasi, Musanze izaba yakiriye Police FC mu gihe AS Kigali izaba yakiriye Etincelles.

Mu itsinda D ari ryo rya nyuma, tariki ya 1 Gicurasi Marines izakira Espoir FC kuri Stade Umuganda, Mukura VS yakire Sunrise FC i Huye. Tariki ya 4 Gicurasi Sunrise FC izakira Marines FC kuri Golgotha Stadium icyo gihe i Rusizi Espoir FC izaba yakiriye Mukura VS.

Iri tsinda imikino ibanza izarisoza tariki ya 7 Gicurasi Marines yakira Mukura VS mu gihe Sunrise izaba yakiriye Espoir FC.

Biteganyijwe ko imikino yo kwishyura y'amatsinda izatangira tariki ya 10 isozwe tariki ya 16 Gicurasi ari nabwo hazamenyekana amakipe 8 agomba kwishakamo itwara igikome n'andi 8 agomba kwishakamo 2 zimanuka.

Rayon Sports na Gasogi United zizahura ku munsi wa mbere



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-irahera-kuri-gorilla-fc-rayon-sports-na-gasogi-united-gahunda-yose-ya-shampiyona

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)