U Rwanda rwirukanye Abakobwa babiri b'Abagande #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikinyamakuru Softpower cyanditse ko aba bakobwa ari bo Birungi Monique w'imyaka 25 na Kansiime Lilian w'imaka 26, bafatiwe i Kibuye mu Karere ka Karongi tariki 14 Mata 2021 bakaza gufungirwa mu Karere ka Burera.

Ku mugoroba wo ku itariki 18 Mata 2021 bararekuwe bahita bagezwa ku mupaka bahawe impapuro bahawe n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubutasi (NISS) zibasaba kuva ku butaka bw'u Rwanda kuko babugezeho mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Izi nyandiko bahawe zibibutsa amategeko y'u Rwanda ngo kuko hari aho zigira ziti 'Menya ko uri umwimukira utemewe mu Rwanda nk'uko bisobanurwa n'ingingo ya 12 n'iya 15 y'itegeko 57/2018 ryo ku wa 13/08/2021 ryo kwinjira no gusohoka mu Rwanda.'

Umwe muri aba bakobwa birukanywe ku butaka bw'u Rwanda, amaze kugera mu gihugu cye, yavuze ko kuko azi ko hari Abanyarwanda benshi bakorera muri Uganda yumvaga na we ntakibazo cyo kuba yajya gukorera mu Rwanda.

Ati 'Ariko nishimiye ko narekuwe n'inzego z'umutekano z'u Rwanda nkasubira mu rugo.'

Umubano w'u Rwanda na Uganda umaze iminsi urimo igitotsi cyatewe n'ibyo ibi bihugu byombi bishinjanya birimo kuba hari Abanyarwanda benshi bagiye bafatirwa muri kiriya gihugu bakagirirwa nabi ndetse bamwe bakahasiga ubuzima.

Mu minsi ishize kandi havuzwe inkuru y'Umunyarwandakazi witwa Byukusenge Jeniffer washimuswe n'urwego rw'ubutasi bw'igisirikare cya Uganda rwa CMI.

Bivugwa ko uyu mukobwa yashimuswe tariki 05 Mata 2021 agahita ajyanwa gufungirwa ku biro bikuru bya CMI biherereye i Mbuya.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/U-Rwanda-rwirukanye-Abakobwa-babiri-b-Abagande

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)