Rubavu: Babiri bafatanywe udupfunyika 5000 tw’urumogi -

webrwanda
0

Bafatiwe mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Busasamana mu Kagari ka Gacurabwenge mu Mudugudu wa Gakomero.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

Ati “Abapolisi bo mu ishami ryacu rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bari bafite amakuru ko abo bantu bakorana mu gukwirakwiza urumogi ndetse ko ari abacuruzi barwo banini baruranguza.”

“Ku isaha ya saa mbili z’umugoroba nibwo hakozwe igikorwa cyo kubafata, bafashwe hari umuntu bagiye kuruha wo mu Kagari ka Gasiza, bafatiwe mu cyuho bafite turiya dupfunyika ibihumbi bitanu.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye abaturage uburyo bakomeje gufasha Polisi n’izindi nzego mu bikorwa byo kurwanya abakwirakwiza ibiyobyabwenge mu baturage.

Ati “Abaturage bamwe bamaze gusobanukirwa ububi bw’ibiyobyabwenge, kuri ubu nibo badufasha gufata abarukoresha mu buryo butandukanye. Baduha amakuru adufasha gukurikirana abacyekwa bose ndetse bagafatirwa mu cyuho barufite, abaturarwanda bagomba kumenya ko gukoresha ibiyobyabwenge ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda bityo bagomba kwitandukanya nabyo.”

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo bakorerwe dosiye.

Amategeko y’u Rwanda agena ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku biyobyabwenge bihambaye.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)