Nsengimana Jean Bosco na Mugisha Samuel mu bakinnyi bayoboye ikipe y'igihugu yo gusiganwa ku magare yitegura Tour du Rwanda ya 2021. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe habura iminsi ibiri gusa kugirango isiganwa mpuzamahanga ry'umukino w'amagare rizwi nka Tour du Rwanda ritangire, ikipe y'igihugu y'u Rwanda yamaze gutangaza abakinnyi batanu bazaruhagararira muri iri rushanwa rigomba gutangira kuri iki cyumweru tariki ya 2 kugeza ku ya 9 Gicurasi 2021.

Nkuko byatangajwe n'ishyirahanwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda FERWACY, mu gitondo cyo kuri uyu wa kane hashyizwe hanze amazina y'abakinnyi bagomba kuzitabira iri siganwa rizenguruka igihugu cyose mu gihe cy'iminsi irindwi.

Iri rushanwa mpuzamahanga rigiye kuba ku nshuro ya gatatu rigeze kuri cyiciro cya 2.1 ndetse rikaba rigiye kuba ku ncuro ya 13 mu rusange ribaye mpuzamahanga, aha mu ikipe y'u Rwanda ikaba ifitemo abakinnyi babiri babashije gutwara iri siganwa, aha twavuga nka Nsengimana Jean Bosco waritwaye mu mwaka wa 2015 naho Mugisha Samuel we akaba yararyegukanye mu mwaka wa 2018.

Mu bandi bagiye kwitabira iri siganwa harimo Muhoza Eric ugiye gukina Tour du Rwanda ku ncuro ye ya mbere, undi ni Gahemba Bernabe we uheruka muri Tour du Rwanda ya 2020 akaba yasoje ku mwanya wa 13 mu bakinnyi bakiri bato naho Uhiriwe Byiza Renus we aheruka gusinyira ikipe ya Team Qhubeka yo mu gihugu cya Afurika y'Epfo ikorera mu Butaliyani akaba yaraye anageze mu Rwanda kuri uyu wa gatatu.

Muri rusange abakinnyi batangajwe na FERWACY ko bazakinira Team Rwanda ni Muhoza Eric, Gahemba Bernabe, Uhiriwe Byiza Renus, Mugisha Samuel ndetse na Nsengimana Jean Bosco.

Muri iki gitondo kandi Guverineri w'intara y'amajyaruguru Nyirarugero Dancilla akaba yanasuye abakinnyi bari mu mwiherero wa Tour du Rwanda ndetse anaboneraho gusura ikigo cy'ihuriro ry'umukino w'amagare muri Afurika riherereye mu karere ka Musanze.

The post Nsengimana Jean Bosco na Mugisha Samuel mu bakinnyi bayoboye ikipe y'igihugu yo gusiganwa ku magare yitegura Tour du Rwanda ya 2021. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/nsengimana-jean-bosco-na-mugisha-samuel-mu-bakinnyi-bayoboye-ikipe-yigihugu-yo-gusiganwa-ku-magare-yitegura-tour-du-rwanda-ya-2021/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)