Benshi baguye mu kantu , umurambo wamaze imyaka 17 mu buruhukiro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihugu cya Kenya umurambo wa nyakwigera Esther Nzakwa witabye Imana muri 2004 washyinguwe nyuma y'imyaka 17 uri mu buruhukiro.

Ibinyamakuru byo muri icyo gihugu bitandukanye bivuga ko yari amaze imyaka yose mu buruhukiro bw'ibitaro kubera amakimbirane y'abagize umuryango we bapfaga ubutaka.

Ibinyamakuru bitandukanye muri Kenya bivuga ko Nzakwa yari amaze imyaka yose atarashyingurwa kubera amakimbirane y'ubutaka yaje kuvukamo urubanza, abagize umuryango bakajya mu nkiko.

Umuryango wa nyakwigendera wasabaga ko yashyingurwa mu rugo iwe ariko ubu butaka bukaba bwari bwarakuruye amakimbirane yajemo urubanza rwamaze imyaka 17.

Mu mwaka wa 2014 nibwo umucamanza yanze ko nyakwigendera ashyingurwa iwe avuga ko urukiko rutagendera ku migenzo ya gakondo maze umurambo ukomeza kuba mu buruhukiro bw'ibitaro ariko  nyuma abagize umuryango  baza kujurira baratsinda.

Mu muhango wo gushyingura nyakwigendera wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 24 Mata 2021 , mu gace ka Mbuani, umuhungu we Micahel Musau  yavuze ko bari bararize bakihanagura ariko bongeye gukira ibikomere.Yagize ati 'Twararize turihanagura.Ubu dukize ibikomere kuko mama wacu twakundaga nyuma y'imyaka 17 ari mu buruhukiro tumushyinguye. Ndashimira abantu batubaye hafi tumuzama mu rugo.'

Nyakwigendera Nzakwa yitabye Imana afite imyaka  93  aho yari yarashakanye na Gideon Kitivo Ndambuki witabye Imana mu 2000 afite imyaka 100.



Source : https://impanuro.rw/2021/04/29/benshi-baguye-mu-kantu-umurambo-wamaze-imyaka-17-mu-buruhukiro/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)