Musanze: Umugabo yafatiwe mu cyuho agiye kugurisha inzu itari iye -

Iyi nzu yari igiye kugurishwa iherereye mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Cyuve, Akagari ka Migeshi ni iya Murindabigwi Clement w’imyaka 48 y’amavuko utuye mu Murenge wa Cyuve mu Kagari ka Bukinanyana mu Mudugudu wa Rugeshi.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko ubwo bari bagiye gukora amasezerano y’ubugure uwari ugiye kuyigura yasabye ko akorerwa imbere y’inzego z’ibanze ariko uwari ugiye kuyigurisha amubwira ko atari ngombwa bituma na we agira amakenga.

Muri uko kutumvikana ni bwo Polisi yahageze ku makuru yari yahawe n’undi muturage wari uzi neza nyir’inzu, ifata uwo mugabo undi bari kumwe muri ubwo buriganya ariruka aratoroka ndetse kuri ubu akaba agishakishwa.

Andi makuru avuga ko uwo mugabo wafashwe akomoka mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Jenda, Akagali ka Bukinanyana mu Mudugudu wa Kabatesi, akaba acyekwaho ubwambuzi bushukana bwo gushaka kugurisha inzu itari iye.

Polisi y’Igihugu yagiriye inama abaturage ko bakwiye kumenya ko ubwambuzi bushukana buhari bakagira amakenga mbere y’uko bishyura, bakabanza gushaka amakuru nyayo ku mutungo utimukanwa bashaka kugura bifashishije inzego z’ibanze.

Uwo mugabo wafashwe yahise ajyanwa gucumbikirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza ashyikirizwa Ubugenzacyaha ngo akorerwe dosiye aho acyekwaho Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya giteganywa mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda mu ngingo ya 174.

Mu gihe yaba abihamijwe n’urukiko icyo cyaha, yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni eshatu 3 Frw ariko itarenze miliyoni eshanu 5 Frw.
Post a comment

0 Comments