AMAFOTO : Museveni yaje muri kajugujugu ya Gisirikare mu muhango wo gusezera kuri Arikiyepisikopi wa Kampala #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dr. Cyprian Kizito Lwanga wari Arikiyepisikopi wa Kampala, yasanzwe mu nzu yapfuye ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize tariki 03 Mata 2021.

Iby'urupfu rwe byabaye amayobera kuko ku munsi wari wabanjirije uwo bamusanze yapfuye, ubwo ni ku wa Gatanu tariki 02 Mata 2021 yari yiriwe mu nzira y'umusaraba yo kwibuka ububabare bwa Yezu Kristu.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni na Madamu Janet Museveni, bagiye mu gikorwa cyo gusezera kuri Dr. Cyprian Kizito Lwanga cyabereye mu gace kitwa Kololo muri Uganda.

Perezida Museveni yakomeje gusabira Dr. Cyprian Kizito Lwanga ko 'roho ye yaruhukira mu mahoro.'

Dr. Cyprian Kizito Lwanga yari azwiho kuvuga neza ubutegetsi bwa Museveni dore ko yigeze kuvuga ko bwazaniye ituze n'amahoro Abanya-Uganda.

Abakurikiranira hafi ibya politiki muri kiriya gihugu cya Uganda kandi, bavuga ko Dr. Cyprian Kizito Lwanga yari asanzwe ari umujyanama wa Perezida Museveni kuko bahuraga kenshi bakagirana ibiganiro.

Na none ariko uyu mukozi w'Imana watabarutse, yajyaga agaruka kuri bimwe mu bitagenda mu butegetsi bwa Museveni, asaba ko bikosorwa.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Iyobokamana/article/AMAFOTO-Museveni-yaje-muri-kajugujugu-ya-Gisirikare-mu-muhango-wo-gusezera-kuri-Arikiyepisikopi-wa-Kampala

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)