Moses Turahirwa yakoze igishushanyo cyo kwibu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ku nshuro ya 27 u Rwanda n'Isi bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu rwego rwo kwibuka byihariye Umwamikazi Rosalie Gicanda n'abandi bagore bishwe muri Jenoside, umuhanzi w'imideli Moses Turahirwa yakoze igishushanyo cyo kubunamira.

Ni igishushanyo cy'abagore bateze urugori mu ruvangitirane rw'amabara n'undi wambaye ijipo n'inkweto ndende ifite amabara ahuje n'imiterere y'igishushanyo cya mbere.

Moses Turahirwa yanditse kuri konti ye ya Twitter, kuri uyu wa Kane tariki 22 Mata 2020, avuga ko yakoze iki gishushanyo mu rwego rwo Kwibuka 'Umwamikazi Gicanda n'abandi bagore bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi'. Ati 'Urumuri rwanyu ntiruzazima.'

Uyu muhanzi w'imideli wahiriwe n'isoko, yavuze ko imitekerere y'iki gishushanyo ari 'urukundo n'umurava bishamikiye ku mutima'. Avuga ko atazasubiramo iki gishushanyo kandi ko kitazagurishwa

Mu 2017, Ikigo cy'Ibarurishamibare (NISR) cyagaragaje ko abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ari 309, 368. Muri bo 58% by'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ni igitsinagore.

Mu muhango wo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside wabaye tariki 13 Gicurasi 2018 mu Murenge wa Nyamata mu Akagari ka Kayumba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Jean Damascene Bizimana yatangaje ko abarokotse Jenoside barenga ibihumbi icyenda bakuweho imyanya ndagabitsina.

Ati 'Mu barokotse Jenoside hari abaciwe imyanya ndangabitsina bagera kuri 3% (barenga 9,000 bakuwe mu ijanisha). Rwose hari abana b'abahungu ubu baciwe ibitsina ukabona bagenda ariko nta byo bagira".

Ibarura ryakozwe mu 2021 rigasohoka mu 2014, rivuga ko Abatutsi bishwe muri Jenoside bamenyekanye amazina bagera kuri 1,074,057. Muri bo 53.8% bari abana bafite hagati y'umunsi umwe n'imyaka 24.

Umuhanzi w'imideli Moses Turahirwa yakoze igishushanyo cyo Kwibuka Umwamikazi Rosalie Gicanda wishwe tariki 20 Mata 1994 n'abandi bagore bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi



Moses Turahirwa washinze inzu y'imideli ya Moshions yavuze ko iki gishushanyo kitazashyirwa ku isoko kandi ko atazagisubiramo



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104988/moses-turahirwa-yakoze-igishushanyo-cyo-kwibuka-umwamikazi-rosalie-gicanda-nabandi-bagore--104988.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)