Umwana wafashwe ku ngufu n’umugabo wa nyina bikamutera ubumuga, yashyikirijwe inkunga yo kwivuza -Amafoto -

webrwanda
0

Uyu mwana witwa Mutoni afite inkuru yihariye. Ku myaka itatu yazahajwe bikomeye n’ihohoterwa yakorewe n’umugabo wa nyina wamufashe ku ngufu bikarangira bimuviriyemo ubumuga.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Mata 2021, mu kigo cyita ku bana bafite ubumuga AVEH Umurerwa, itsinda ryari riyobowe n’umukobwa w’umufotozi Kalisa Vestine benshi bazi nka Vessy, ryasuye aba bana mu rwego rwo kubashyikiriza inkunga yakusanyijwe yo gufasha uwo mwana.

Kugira ngo uyu mwana avuzwe, byasabaga ko haboneka miliyoni ebyiri n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubwo inkuru ye yageraga ku mbuga nkoranyambaga, yakoze ku mitima ya benshi ibi bigaragazwa n’uburyo mu minsi itatu gusa aya mafaranga yari amaze kuboneka ndetse aranarenga.

Mu gihe hari hakenewe miliyoni ebyiri n’igice z’amafaranga y’u Rwanda, Kalisa yabwiye IGIHE ko yashyikirije iki kigo amafaranga yakusanyijwe angana na miliyoni enye.

Kuri uyu wa Kane ubuyobozi bwa AVEH Umurerwa bwajyanye uyu mwana kwa muganga kugira ngo anyure mu cyuma barebe neza ikibazo afite.

Kumunyuza mu cyuma bwari uburyo bwo kumenya neza ikibazo afite mbere y’uko bamujyana i Gatagara, ibitaro byemeye kumwitaho bakamukorera insimburangingo ariko akanigayo.

Nyuma yo kubona inkunga, umwana yatangiye kuvuzwa

Nyuma yo gushyikirizwa inkunga, Umuyobozi wungirije wa AVEH Umurerwa, Umunyana Cecile, yabwiye IGIHE ko ubu bagiye gutangira urugendo rwo kuvuza uyu mwana.

Icyakora ngo bagiye kubanza kumunyuza mu cyuma barebe neza ibibazo byose afite mbere y’uko ajyanwa i Gatagara kugira ngo akorerwe insimburangingo.

Uyu mubyeyi yavuze ko mu gihe Mutoni yakwitabwaho neza akavurwa nta kabuza yakira, akiga akaba yazaniteza imbere akagirira n’igihugu akamaro.

Inkuru ya Mutoni…

Uyu mwana witwa Mutoni yabyawe n’ababyeyi babanaga mu buryo butemewe n’amategeko. Nyina amaze gutandukana na se, yashatse undi mugabo witwa Mukarurinda Jérôme na we mu buryo bunyuranyije n’amategeko baza gutandukana.

Mu 2014, nyina yaje gufata umwanzuro ava mu Mujyi wa Kigali asubira mu Karere ka Gisagara aho avuka ariko Mutoni amusigira umugabo wa kabiri.

Umwana agize imyaka itatu, Mukarurinda yaje kumufata aramusambanya. Birangiye, umugabo yagerageje gusibanganya ibimenyetso amuta mu mwobo. Ku bw’amahirwe umwana yaje gukurwamo n’abaturanyi.

Uwari uyoboye Umudugudu wa Kagugu uyu mwana yari atuyemo, Nzamurambaho Mathias, yabwiye IGIHE ko nyuma y’uko uyu mwana asambanyijwe, umugabo yaje gutabwa muri yombi anafungirwa muri Gereza ya Mageragere. Yakatiwe igifungo cya burundu ariko nyuma aza gupfa.

Uyu mwana ufite imyaka 11 ubu, yaje kujyanwa kwa muganga, ariko kubera ukuntu yari yangiritse, aza gukuramo ubumuga.

Ati “Umwana yoherejwe kwa muganga Kibagabaga, nabo bamwohereza ku bitaro bya CHUK, hanyuma bagerageza ibyashoboka nk’abaganga ariko babona ko yari yarangijwe, dukomeza tumukorera ubuvugizi.”

Nyuma umwana yajyanywe mu kigo cyita ku bana bafite uburwayi bw’ingingo cya AVEH Umurerwa giherereye mu Karere ka Bugesera ari naho magingo aya ari.

Umuyobozi wungirije wa AVEH Umurerwa, Umunyana Cecile, yabwiye IGIHE ko akigera muri iki kigo, yabanje kwitabwaho kuko yari yarahungabanye.

Ati “Yageze muri iki kigo afite imyaka 11, mu kuhagera dusanga afite ikibazo kuko ntabwo agenda, akuruza ikibuno, igice cyo hepfo n’igice cyo ku kuboko ntibikora.”

Byari uruhurirane rw’ibirori…

Tariki 21 Mata 2021 yari umunsi w’isabukuru y’amavuko y’uyu mugore w’umufotozi Kalisa Vessy, wafashe n’iya mbere mu gukusanya inkunga y’uyu mwana.

Ku nshuro ya gatatu kuva yamenya iki kigo mu 2018, Kalisa yizihizanya isabukuru ye y’amavuko n’abana barererwa muri AVEH Umurerwa mu rwego rwo kwishimana nabo.

Iki kigo afitanye nacyo amateka kuko mu 2019 yahambikiwe impeta n’umugabo we ubwo yamusabaga ko barushinga.

Kimwe n’indi myaka ishize ku munsi we w’amavuko Kalisa ategura inkunga ashobojwe akayijyana muri iki kigo, akitwaza n’umutsima akatana n’aba bana mu rwego rwo gusangira.

Byari uruhurirane rw’ibirori rero kuko uretse kuba yabashyikirije inkunga ya Mutoni, yanasangiye n’abana bo muri iki kigo ku mutsima w’isabukuru ye y’amavuko.

Umufotozi Kalisa Vestine benshi bazi nka Vessy agihinguka muri iki kigo yakiranywe urugwiro
Kalisa yabanje kuganiriza aba bana umwe ku wundi
Aba bana baba bumvira umuziki kuri aka ka radiyo
Kalisa yari yashyiriye aba bana ibyo bifashisha umunsi ku wundi birimo n'ibiribwa
Basangiye barasabana
Umunyana Cecile Umuyobozi wungirije wa AVEH Umurerwa aha umwe muri aba bana bombo
Kalisa n'aba bana bamaze kuba umuryango umwe
Byari ibyishimo kuri uyu munsi
Wari umunsi mukuru w'isabukuru wa Kalisa, yakatanye umutsima n'aba bana
Basangiye uyu mutsima
Uyu mubyeyi yashimiye buri wese witanze kugira ngo inkunga yo kuvuza uyu mwana iboneke
By'umwihariko uyu mubyeyi yashimiye umuryango wa Kalisa Vessy
Umubyeyi uyobora iki kigo nawe yahawe impano yihariye y'umwenda wo kwifubika
Uyu mubyeyi uyobora ikigo cya AVEH Umurerwa yavuze ko bagiye gutangira gushakisha inkunga y'abandi bana baharererwa
Imbuto ni zimwe mu byo Kalisa yashyiriye aba bana barererwa muri AVEH Umurerwa

Amafoto: Muhizi Serge




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)