Minisitiri Gatabazi yasabye abafite ababo mu bahungabanya umutekano w'u Rwanda kubagira inama yo gutaha - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Mata 2021 aho byitabiriwe n'abavuga rikumvikana muri ako karere, inzego z'umutekano ndetse n'abafatanyabikorwa.

By'umwihariko hagarutswe ku kibazo cy'abahungabanya umutekano mu Karere ka Nyaruguru baturutse mu ishyamba rya Nyungwe.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko mu gihugu umutekano umeze neza kandi usesuye, ariko umwanzi wacyo atishimira ibyiza Abanyarwanda bakomeje kugeraho, ari yo mpamvu ahora ashaka kubahungabanya.

Ati 'Kuba batuye ku mupaka w'u Burundi kandi abaduteye baragiye baturukayo, abaturage tubashishikariza gukora cyane, gushyira hamwe n'inzego z'umutekano no gutanga amakuru.'

'Ariko cyane cyane no gushishikariza abavandimwe babo, bene wabo baba barambutse bakajyayo, gutaha mu mahoro kuko intambara isenya itubaka. Ikindi ni ukubibutsa ko ibyo igihugu cyagezeho nta wabisenya turebera.'
Yakomeje abibutsa ko gushyira hamwe ari zo mbaraga z'u Rwanda, abasaba kwirinda abashobora kubashuka bagamije kubabibamo amacakubiri.

Ati 'Umwanzi yaragaragaye, aho ari haragaragaye. Umunyarwanda aravuga ngo 'ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isuka'. Umwanzi aturuka muri iri shyamba mu gihugu duturanye cyahisemo kumucumbikira. Kandi usibye n'ibyo mufiteyo imiryango, hari imiryango ibayo muziranye nayo, mubabwire gutaha bareke guta igihe, baze mu gihugu.'

Yagarutse ku bitero byagiye bigabwa n'abaturutse muri Nyungwe mu 2018 na nyuma yaho, abasaba kuba maso kugira ngo bitazasubira.

Ati 'Nta muntu ushobora gutera ahantu atarigeze ahagera ngo ashake amakuru. Bishaka kuvuga ngo igihe mwaterwaga byanze bikunze hari abantu bari babizi cyangwa se hari ibikorwa byabibanjirije bitavuzwe bigatuma icyo gikorwa kigerwaho.'

Yasabye ko ababa baziranye na bamwe mu bashaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda bababwira ko bataha ku neza kuko nibabigerageza ku nabi bitazabahira.

Ati 'Ubutumwa muzajya mubabwira, mubabwire ngo igihe muzazira muzasanga tubiteguye, nimuza neza tuzabakira, nimuza nabi tuzabagerera mu cyo muzaba mwatugereyemo.'

'Icyo tubasaba mubwire bariya bene wanyu, abashobora gutaha batahe ariko n'abadashaka gutaha mubabwire ko bata igihe kandi igihe bazazira, icyo bashaka bazakibona.'

Bamwe mu bitabiriye ibyo biganiro batanze ibitekerezo bavuze ko bashyize ingufu mu kwicungira umutekano bafatanyije n'izindi nzego.

Nsanzurwimo Emmanuel ati 'Nyuma yo kubona umwanzi aje kuduhungabanya, twiyemeje ubufatanye n'inzego z'umutekano mu kubungabunga umutekano dukaza amarondo ya ku manywa na nijoro. Tuvugana kenshi n'inzego z'umutekano ku buryo duhanahana amakuru kenshi.'

Minisitiri Gatabazi yasabye abaturage gukomeza gukora cyane bagamje kwiteza imbere, abibutsa ko Leta izakomeza kubashyigikira ibunganira mu byiza bakora kandi bazakomeza kugezwaho ibikorwa remezo.

Minisitiri Gatabazi yasabye abafite abavandimwe mu bahungabanya umutekano w'u Rwanda kubagira inama yo gutaha

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-gatabazi-yasabye-abafite-ababo-mu-bahungabanya-umutekano-w-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)