Icyo Imana yavuze ntigihera #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari ikinanira Uwiteka se? Mu gihe cyashyizweho, iki gihe cy'umwaka nikigaruka nzakugarukaho, Sara abyare umuhungu.' Itangiriro 18:14

Muri uyu mwanya nshimishijwe n'ikiganiro Imana yagiranye na Aburahamu ku bijyanye n'Isezerano. Nizemo ibintu byinshi birimo ibikurikira :

Intekerezo z'umuntu niyo mbogamizi ikomeye ku gusohora kw'imigambi myiza Imana imufiteho.

Ashingiye ku bwenge bwe ndetse no ku nararibonye, Sara yatekereje ko gusama no kubyara bidashoboka kuri we. Yabivuze ashingiye ku kuntu umubiri we yari awuzi, ku buryo ubwe yiyumvaga ndetse n'uko abandi bose babirebaga. Icyo nicyo cyamuteye guseka ndetse no gushidikanya ijambo yabwiwe. Ikosa ryonyine yakoze ni ugupimira ijambo Imana ivuze kubyo we azi. Yibagiwe ko Ijambo ry'Imana ripimirwa mu Ijambo ry'Imana.

Hari igihe Imana yemera ko umuntu ajya mu kibazo gituma amenya ubushobozi bwayo. Ntabwo kwa Aburahamu bari kumenya Imana y'ibidashoboka iyo batisanga muri kiriya kibazo. Ikibazo gikomeye ufite kigamije ku kwereka imbaraga z'Imana.

Ni ikosa rikomeye kumenya Imana umuntu agakomeza gutekereza nk'uko yari asanzwe atekereza. Ibi bimeze nko kwitwara nk'umuntu uri mu mwijima kd watangiye kuvirwa n'umucyo. Imana mwahuye ikwitezeho guhindura imitekerereze.

Irindi zina ry'Imana yitwa Ishoborabyose. Iyo niyo Mana yanjye. Abayifite muribo ntabwo bajya batekereza ko bitagishoboka.

Kwizera Imana n'ukwizera n'igihe cyayo. Abantu benshi batunze icyo bita kwizera ariko gushingiye ku gihe cyabo. Ntabwo aribyo. Utizeye igihe cy'Imana ntuba uyizeye. Nakunze ijambo ngo 'iki gihe cy'umwaka nikigaruka'. Birashoboka ko hari ibyo abantu bakubwiye bitavuye ku Mana. Wihangane si wowe wenyine. Wegere Imana ikwibwirire. Niba ari Imana yabivuze, tegereza igihe cyayo. Izasohoza icyo yavuze.

Umwigisha: Dr. Fidèle Masengo, Foursquare Gospel Church

Source: Amasezerano.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Icyo-Imana-yavuze-ntigihera.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)