Min. Gatabazi yahuye na ba Guverineri bose…Baganiriye iki ? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi biganiro byahuje Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Alice Kayitesi, uw'Iy'Iburengerazuba, Habitegeko Francois, uw'iy'Iburasirazuba, Emmanuel Gasana, uw'Intara y'Amajyaruguru, Nyirarugero Dancilla ndetse n'umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa.

Ni ibiganiro bibaye mu gihe abaturarwanda bari mu bihe bidasanzwe byo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ndetse no Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, yaganiriye na bariya bayobozi b'Intara n'Umujyi wa Kigali, ku migendekere myiza y'icyunamo ndetse n'ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19.

Mu bihe byo Kwibuka, mu bice binyuranye by'Igihugu hakunze kugaragara ibikorwa by'ingengabitekerezo ya Jenoside bigamije gutoneka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, birimo kubatemera amatungo no kubarandurira imyaka cyangwa kubatera ubwoba no kubahohotera.

Ni ibihe biba bigomba imbaraga nyinshi ku ruhande rw'inzego z'ibanze zihorana n'abaturage mu rwego rwo gukumira ibikorwa nk'ibi.

Na none kandi inzego z'ibanze zisa nk'izifite akazi gakomeye kuko uretse ibi bihe bidasanzwe byo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside Yakorewe Abatutsi, hakomeje no kugaragara ubwiyongere bw'abari gusanganwa icyorezo cya COVID-19 by'umwihariko mu Ntara y'Amajyepfo.

Ibi biha umukoro utoroshye inzego z'ibanze zisanzwe zikurikirana iyubahirizwa ry'amabwiriza n'ingamba zo kwirinda iki cyorezo.

Muri biriya biganiro byahuye Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu n'abayobozi b'Intara n'Umujyi wa Kigali, baganiriye kandi ku gutunganya imitangire ya serivisi zinoze kandi zihuse no kurwanya ruswa uko yaba ingana kose.

Banagabiriye ku kubaka ubushobozi bw'Inzego, kwihutisha ibikorwa byose Perezida wa Repubulika yemereye abatutage muri gahunda ya Guverinoma y'imyaka irindwi (2017-2024), no gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho y'abaturage.

Aba bayobozi batanu, batatu muri bo ni bashya kuko nta kwezi kurashira bahawe kuyobora Intara mu mavugurura aherutse gukorwa na Perezida wa Repubulika.

Aba barimo Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Habitegeko Francois, uw'iy'Iburasirazuba, Emmanuel Gasana, n'uw'Intara y'Amajyaruguru, Nyirarugero Dancilla.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney kandi na we yashyiriweho rimwe na bo ubwo yahabwaga kuyobora iyi Minisiteri ishinzwe inzego z'ibanze.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Min-Gatabazi-yahuye-na-ba-Guverineri-bose-Baganiriye-iki

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)