Umuhanzi w'icyamamare ukomoka mu gihugu cy'abaturanyi cya Tanzania yifatanyije n'abanyarwanda mubihe byo kwibuka kunshuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 #rwanda #RwOT

webrwanda
0


Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, umuhanzi alikiba yavuzeko aterwa intimba nibyabaye mu Rwanda mugihe cy'iminsi ijana, aho Abatutsi barenga miliyoni bicwaga bazira uko bavutse

Uyu muhanzi kandi usanzwe uzwiho kutarya indimi mu kuvugisha ukuri, yasabiye inzirakarengane kuruhukira mu mahoro kandi akaba yifuza kuzongera guhura nabo ku munsi w'izuka ry'abapfuye.

Ibikorwa byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi muri uyu mwaka byatangijwe kumugaragaro ejo hashize na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ndetse na madamu we Nyakubahwa Jeanette Kagame, aho bacanye urumuri rw'ikizere ku rwibutso rwa Jenoside i kigali ku gisozi, bakaza gukomereza muri Kigali Arena aho Umukuru w'igihugu yatangiye ubutumwa bwakoze ku mitima ya benshi.

Umuhanzi Alikiba yagiye agaragaza urukundo rukomeye akunda igihugu cyuRwanda kuko akenshi hafi ya buri gikorwa rusange cy'iterambere kibera mu Rwanda agaragaza uruhare rwe, aha twavuga nko muri miss rwanda 2021 aho yagaragaje uwo yari ashyigikiye muri iryo rushanwa

The post Umuhanzi w'icyamamare ukomoka mu gihugu cy'abaturanyi cya Tanzania yifatanyije n'abanyarwanda mubihe byo kwibuka kunshuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 appeared first on .



Source : https://kigalinews24.com/2021/04/08/umuhanzi-wicyamamare-ukomoka-mu-gihugu-cyabaturanyi-cya-tanzania-yifatanyije-nabanyarwanda-mubihe-byo-kwibuka-kunshuro-ya-27-jenoside-yakorewe-abatutsi-mu-1994/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)