Mbere y'uko atakaza ubwenge yandebanye ubwoba – Ibyaranze ibihe bya nyuma bya Dj Miller umaze umwaka apfuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki ya 5 Mata 2020, nibwo inkuru y'akababaro mu muryango wa Showbizz nyarwanda yamenyekanye ko Karuranga Virgile [Dj Miller] yitabye Imana azize indwara yo guturika kw'imitsi itwara amaraso mu bwonko(stroke).

Uyu mugabo wari ukunzwe cyane bitewe n'uburyo yavangavangaga imiziki, yitabye Imana aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal(King Faisal Hospital).

Ni inkuru yatunguye benshi cyane kuko n'abari bamurwaje babonaga aho kuremba arimo agenda yoroherwa.

Uyu mugabo yitabye Imana asize umugore witwa Nigihozo Hope bari barashakanye muri 2019, yamusigiye umwana w'amezi 5 witwa Shami.

Ubwo yasezerwagaho bwa nyuma mu rugo iwe aho yari atuye Kicukiro mu Gatenga, Nigihozo Hope yavuze ko mbere yo gupfa yaciye amarenga y'uko ari mu bihe bya nyuma kuko yahamagaye abantu benshi cyane kuri telefoni asa nusezera.

Icyo gihe kandi Nigihozo Hope yavuze ko batunguwe cyane n'urupfu rwe kuko abaganga babwiraga ko ameze neza nta kibazo kinini afite.

Yagize ati'batubwiye ko ameze neza twari dutegereje ko bamukorera ubugororangingo bikarangira kuko ibindi batubwiraga ko nta kibazo gihari, ibyabaye ntabwo twari tubyiteze na gato. Bari baduhaye ibyumweru bibiri agataha ubundi akajya avurwa ari mu rugo.'

Yakomeje avuga ko ajya kwitaba Imana, yanyuze mu buribwe bukomeye cyane kuko yabonaga afite ubwoba ndetse asa nushaka kugira icyo avuga ariko birangira bimunaniye.

'Bavuga ko yapfuye ariko mu by'ukuri umutima we wari ugitera. Mbere y'uko atakaza ubwenge yandebanye ubwoba amfata mu biganza, andebana ubwoba bwinshi cyane ashaka kuvuga ariko byamunaniye, arambwira ngo nta kintu na kimwe mbasha kumva. Nzahora nibaza icyo yashakaga kumbwira kuko nabonaga hari icyo ashaka kuvuga. Sinavuga ko yagiye neza, yagiye ari kubabara ntiyabashaga guhumeka, yari afite ubwoba narabibonaga mu maso ye.' Nigihozo Hope

Nigihozo Hope yavuze ko batunguwe cyane n'urupfu rwe kuko abaganga babwiraga ko ameze neza nta kibazo kinini afite.

Yagize ati'batubwiye ko ameze neza twari dutegereje ko bamukorera ubugororangingo bikarangira kuko ibindi batubwiraga ko nta kibazo gihari, ibyabaye ntabwo twari tubyiteze na gato. Bari baduhaye ibyumweru bibiri agataha ubundi akajya avurwa ari mu rugo.'

Yakomeje avuga ko ajya kwitaba Imana, yanyuze mu buribwe bukomeye cyane kuko yabonaga afite ubwoba ndetse asa nushaka kugira icyo avuga ariko birangira bimunaniye.

'Bavuga ko yapfuye ariko mu by'ukuri umutima we wari ugitera. Mbere y'uko atakaza ubwenge yandebanye ubwoba amfata mu biganza, andebana ubwoba bwinshi cyane ashaka kuvuga ariko byamunaniye, arambwira ngo nta kintu na kimwe mbasha kumva. Nzahora nibaza icyo yashakaga kumbwira kuko nabonaga hari icyo ashaka kuvuga. Sinavuga ko yagiye neza, yagiye ari kubabara ntiyabashaga guhumeka, yari afite ubwoba narabibonaga mu maso ye.' Nigihozo Hope

Yitabye Imana ari mu mushinga wo gukora Umuzingo(Album) ye ya mbere yitiriye umwana we w'imfura 'Shami', iyi Album y'indirimbo 11 yakoranye n'abahanzi batandukanye ikaba yarasohotse nyuma y'uko yitaba Imana bigizwemo uruhare n'inshuti n'abavandimwe.

Mu rwego rwo gukomeza kuzirikana ibikorwa bye mu muziki nyarwanda, uyu munsi saa 16h hateganyijwe igitaramo cyo kwibuka DJ Miller kiza guca kuri Instagram ye yari asaznwe akoresha ya @dj_miller.

Aherutse kandi guhabwa igihembo cya Tribute Award muri The Choice Awards 2020 bitewe n'uruhare rwe mu muziki nyarwanda.

Nigihozo Hope yavuze ko mu minsi ya nyuma umugabo we yanyuze mu buribwe bukomeye
Yitabye Imana bamaze igihe gito bakoze ubukwe
Ngo hari umunsi yamusezeyeho ntiyabimenya

Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mbere-y-uko-atakaza-ubwenge-yandebanye-ubwoba-ibyaranze-ibihe-bya-nyuma-bya-dj-miller-umaze-umwaka-apfuye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)