Abagera kuri 60 barimo n’abageni bafatiwe muri Hoteli barenze ku mabwiriza ya COVID-19 -

webrwanda
0

Aba uko ari muri 60 bafashwe ku mugoroba wo kuwa 4 Mata 2021, bari kwiyakirira muri iyo hoteli.

Makungu Thierry ari na we wari warongoye yabwiye itangazamakuru ko yemera ko bakoze amakosa bakarenga ku mabwiriza yo Kwirinda Coronavirus , akaba abisabira imbabazi .

Ati “ Byari mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, twari turi gufata amafunguro nibwo badufashe, ndemera amakosa nkanayasabira imbabazi.”

Yavuze ko amakosa yaguyemo yamusigiye amasomo bityo ko agira inama abandi gukomeza kwirinda icyorezo cya Coronavirus ndetse bubaha n’inama zitandukanye bagirwa.

Harerimana Gasana Jean de Dieu Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri Hoteli Le Printemps , yavuze ko bari basabwe gutegura amafunguro y’abantu 50 kuko bari bari bizeye icyumba gisanzwe cyakira abantu 200 ariko baza gusanga ari abantu 60.

Yavuze kandi ko mu kubategurira ayo mafunguro batari babwiwe ko ari ubukwe bari gutegurira .

Yasabye abakora ubucuruzi bujyanye n’amahoteli kwitwararika mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Ati “ Ubutumwa naha abakora ubucuruzi nk’ubwacu , ni ukwitwararika ku bantu babagana kuko umuntu aza akubwira ko ari ukwiyakira mu buryo busanzwe ariko bifite amayeri abyihishe inyuma cyangwa ashobora gukora ibikorwa bye runaka atitaye ko ashobora kubateza ibibazo. ”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Umuhoza Rwabukumba, yavuze hoteli yakoze amakosa akomeye yo kutamenyekanisha ko hari abantu barenze 20 baraza kuhiyakirira.

Ati “Aha hantu ntabwo bigeze batumenyesha y’uko bafite ubukwe uretse ko butemewe, nta nubwo bigeze batubwira y’uko bafite abantu nibuze barenga 20 kuko icyo kintu nicyo twari twabasabye dukora inama nabo”.

Yavuze ko inzego z’abikorera basanzwe bagirana imikoranire n’inzego z’ibanze kandi ko babibutsa kenshi ingamba zo kwirinda Coronavirus bityo ko abazajya barenga ku mabwiriza bazajya babihanirwa.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP John Bosco Kabera, yasabye inzego z’abikorera kutadohoka ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Ati “ Icya mbere turasaba kubahiriza amabwiriza ntibadohoke ariko rero ikigaragara n’uko iyo leta idohoye kubikorera, igashyiraho amabwiriza y’uburyo bakwiye gukora,abantu bashaka kwishyiriraho akarusho”.

Nyuma yo kuganirizwa ububi bw’icyorezo basabwe kwipimisha COVID-19 ndetse bacibwa n’amande y’ibihumbi 25 000 Frw kuri buri umwe . Hoteli yo yafunzwe mu gihe cy’iminsi 30 inacibwa amande angana na 150 000Frw.

Abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus bose bagera kuri 60 bajyanywe muri stade bagirwa inama bacibwa n'amande
Bafashwe bari mu birori by'ubukwe batubahirije amabwiriza yo kwirinda Coronavirus
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Umuhoza Rwabukumba yavuze ko basanzwe bakorana n'inzego z'ibanze bityo ko abazarenga ku mabwiriza bazabihanirwa



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)