Wa mukobwa mwiza wari utegereje kwipfira Imana imukoreye igitangaza nyuma y'imyaka 7 aryamye. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukobwa witwa Mukandayisenga Olive wari umaze imyaka igera muri irindwi aryamye, Imana yaje kumukorera igitangaza none abasha gutambuka.

Uyu Oliva ubana n'umuvandimwe we Fiette batuye I kinyinya muri Kigali, ku bafatanye na Afrimax Tv bamukoreye ubuvugizi ndetse abasha kuvuzwa nyuma y'uko yari amaze imyaka myinshi aryamye yaraheze mu rugo bitewe n'uburwayi bwo mu mugongo yari afite kandi ntabushobozi bwo kwivuza afite.Oliva yongeye gusurwa n'Afrimax Tv maze agaragaza ibyishimo byinshi nyuma y'uko abashije kuvuzwa ,ndetse akaba ashobora kugendera mu mbago agatambuka.Yagize ati:'mwaramfashije cyane ndabashimiye'.

Umunyamakuru na we amwibutsa ko yari yaramuhaye isezerano ry'uko nagaruka azasanga yarakize bagahoberana ndetse yanataha akamuherekeza.

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/wa-mukobwa-mwiza-wari-utegereje-kwipfira-imana-imukoreye-igitangaza-nyuma-yimyaka-7-aryamye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)