LIVE: Ubushinjacyaha bwakomeje gusobanura ibyaha biregwa Rusesabagina n’uko yabikoze (Amafoto na Video) -

webrwanda
0

Uru rubanza ruburanishwa n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, ruregwamo Paul Rusesabagina wari Perezida wa MRCD, Nsabimana Callixte wiyise Sankara na Nsengimana Herman bahoze ari abavugizi b’Umutwe w’Iterabwoba wa FLN n’abandi barwanyi 18.

Biteganyijwe ko ku munsi wa kabiri, Ubushinjacyaha bugiye gukomeza kugaragaza imiterere y’ibyaha biregwa Rusesabagina. Ku wa Gatatu, Ubushinjacyaha bwasobanuye uko uyu mugabo w’imyaka 66 yagize uruhare mu ishingwa rya MRCD na FLN ndetse n’uko yateye inkunga uyu mutwe wari ufite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda no gukuraho ubutegetsi buriho.

UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA:

09:43: Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mu byavuye mu isaka Polisi y’u Bubiligi yakoreye mu rugo rwa Rusesabagina Paul, muri telefoni ye hasanzwemo ibyo yaganiriye na Twagiramungu Faustin.

Kimwe muri byo ni icyo mu 2018 aho avuga ko “Abahungu banjye bari mu muriro. Ubu sindi hafi, ndi kwiruka hirya no hino nshakira abahungu banjye uko icyo kibazo cyakemuka no kubashakira uko babona ibikoresho ariko ubu simpari.’’

Ubushinjacyaha buvuga ko inkunga Rusesabagina yateye FLN yabaga azi neza icyo izakora.

09:36: Ubushinjacyaha bwerekana ko mu mashusho ya Rusesabagina yizeza ubufasha bwe ndetse akanahamagarira abandi bantu bose gutera inkunga ibikorwa bya FLN.

Buvuga ko nyuma yo kumenya ibyakozwa za Nyabimata, abantu bakicwa we akomeza kwizeza gushyigikira ibyo bikorwa by’iterabwoba.

Buti “Iki ni ikimenyetso kimwe kigaragaza ko Rusesabagina nk’uwari uyoboye umutwe wa MRCD/FLN yari azi ibizakorwa. Iyo yahabwaga raporo, bagakusanya amafaranga, yabaga azi neza ibyo azakoreshwa. Ni ibintu yari azi neza kandi na nyuma y’aho yakomeje kwemera ko azakomeza gushyigikira iterabwoba.’’

09:31: Ubushinjacyaha bwavuze ko atari bwo bwafashe video ariko bugasaba urukiko ko mu gihe bizaba ngombwa ko hashyirwaho umuhanga wo kugenzura umwimerere w’ayo mashusho ‘nta kibazo bubifiteho.’

Bwongeyeho ko ari amagambo ya Rusesabagina kandi mu ibazwa rye ntiyigeze ahakana ko ari aye.

Mu magambo ye avuga ko FLN yatangije urugamba rwo kubohora igihugu.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo bikorwa byahawe amazina meza ariko ari iby’iterabwoba kuko byanibasiye abaturage b’inzirakarengane.

09:25: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yagarutse ku mashusho yanyujijwe kuri YouTube yerekana Rusesabagina yemera uruhare rwe mu gushoza intamba ku Rwanda bigizwemo uruhare na FLN.

Iyi video iri kuri YouTube ifite umutwe ugira uti “Rusesabagina claims deadly attacks on Rwandan territory”.

Mu magambo ye, Rusesabagina yavuze ko mu 2018 ingabo za FLN hatangijwe urugamba rwo kubohora igihugu kandi ko mu 2019 ibyo bikorwa bigomba kwihutishwa mu guhagarika ibikorwa na FPR.

Ati “Uburyo bwose bwa politiki bwarakoreshejwe ariko nta cyagezweho. Ndahamagarira cyane urubyiruko rwa FLN ko rukwiye kugaba ibitero ngo rubohoze Abanyarwanda kandi bagomba kumva ko ubu ari bwo buryo bwonyine busigaye.’’

Dushimimana yasabye urukiko kuzashingira kuri iki kimenyetso rukagiha agaciro nyuma yo kugisuzuma.

AMAZINA YAHIMBWAGA ABARWANYI, UBUSHINJACYAHA BUYASHINGIRAHO NK’INDI GIHAMYA KO RUSESABAGINA YATEYE INKUNGA ITERABWOBA

09:15: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko mu ibazwa rye, Rusesabagina Paul yemeye ko bakoreshaga amazina atandukanye mu biganiro byabo aho abarwanyi bitwaga abahinzi, imbunda [amasuka], imbuto [amasasu] mu gihe Champs de bataille yitwaga umurima.

Dushimimana yavuze ko ‘umuntu umenya imvugo zikoreshwa imbere kandi zitamenywa na buri wese ari igihamya ko yateye inkunga iterabwoba.’

Yakomeje ati “Ntabwo yagarukiraga ku mwanya wa Présidence kuko n’abari kuri terrain baraganiraga bakamubwira ibyo bakeneye bigomba guhabwa inkunga. Mu gukora ibikorwa byose, Rusesabagina yari azi ko bizakoreshwa mu bikorwa by’iterabwoba.’’

09:05: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yagaragaje ko mu butumwa Munyemana Eric wari Umucungamutungo yandikiye abari bahuriye muri groupe ya WhatsApp yitwa “Abadasigana ba MRCD’’ barimo na Rusesabagina ababwira ko mu isanduku nta kintu kirimo kandi abahinzi [abarwanyi] bakeneye gufashwa byihutirwa.

Icyo gihe Munyemana yavuze ko muri uwo mwaka hari hamaze koherezwa ibihumbi 150 by’amayero.

Rusesabagina Paul ubwo yabazwaga umubare w’amafaranga yahawe MRCD/FLN yavuze ko atamenya neza umubare ariko ko agera mu bihumbi 300 by’amayero.

08:55: Ubushinjacyaha bwavuze ko mu bimenyetso byerekana ko Rusesabagina yateye inkunga iterabwoba harimo n’ikiganiro cyo ku wa 29 Mutarama 2019, yagiranye na Gen Hakizimana Antoine uzwi nka Geva wari Umuyobozi wa FLN.

Muri icyo kiganiro, Gen Hakizimana yabwiye Rusesabagina ko ibirindiro byabo byatewe n’ingabo za FARDC, ariko bicamo bamwe.

Mu byo yamubwiye harimo ko kugaburira abarwanyi barenga 1000 bitoroshye kuko bavuye mu byo bahinze bitewe n’uko bisaba guhaha gusa. Yamubwiye ko bashaka uko bakwegera ‘iwacu’ mu Rwanda

Rusesabagina yamusubije ko “Waramutse neza, wakoze kuri raporo irambuye, natwe ku ruhande rwacu turacyakubita inzu ibipfunsi. Ndizera ko mu minsi itari myinshi tuzaba hari icyo twagezeho.’’

Buvuga ko ari igihamya ko Rusesabagina yari azi neza uko amafaranga yoherezwa muri FLN yakoreshwaga bitandukanye n’ibyo yavuze ko atazi uko amafaranga yakoreshwaga.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Rusesabagina yemeye ko iyo telefoni yari iye ndetse ariyo yakoreshaga mu Bubiligi. Ni nayo yakoreshaga muri groupe ya WhatsApp aho izina yakoreshaga ari “Pas Besoin.’’

  • Rusesabagina ari kuburanishwa atari mu rukiko

Ubushinjacyaha bwatangiye gusobanura ibyaha byose Rusesabagina Paul ashinjwa. Uyu mugabo w’imyaka 66 ari kuburana atari mu rukiko kuko yikuye mu rubanza avuga ko ‘nta butabera’ yizeye kubona.

08:44: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yatangiye asobanura ko mu mikorere ya MRCD, urwego rw’umucungamutungo rwabaga rufite imikoranire ya hafi n’abayobozi bakuru b’iyi mpuzamashyaka ku buryo ibyakorwaga byabaga bizwi.

08:40: Inteko iburanisha yageze mu byicaro byayo. Urubanza rugiye gutangira Ubushinjacyaha busobanura ibyaha biregwa Paul Rusesabagina.

Urutonde rw’abaregwa muri uru rubanza

1. Nsabimana Callixte alias Sankara

2. Nsengimana Herman

3. Rusesabagina Paul

4. Nizeyimana Marc

5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

6. Matakamba Jean Berchmans

7. Shabani Emmanuel

8. Ntibiramira Innocent

9. Byukusenge Jean Claude

10. Nikuze Simeon

11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

12. Nsanzubukire Félicien alias Irakiza Fred

13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

16. Nshimiyimana Emmanuel

17. Kwitonda André

18. Hakizimana Théogène

19. Ndagijimana Jean Chrétien

20. Mukandutiye Angelina

21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

Amafoto: Igirubuntu Darcy




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)