AMAFOTO : Abasore b'Amavubi bageze i Kigali nta molare #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakinnyi b'ikipe y'Igihugu, abatoza ndetse n'abandi bari bajyanye n'iyi kipe, baraye bahagurutse i Douala muri Cameroon mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Werurwe.

Nyuma y'amasaha atanu, bahise bagera i Kigali aho bahise berecyeza i Nyamata kugira ngo bategereze ibisubizo by'ibizamini bya Covid-19 bafashwe bakigera ku kibuga k'indege cya Kanombe.

Ikipe y'u Rwanda ikubutse muri Cameroon nyuma yo gukina umukino wayihuje n'ikipe ya kiriya gihugu aho amakipe yombi yanganyije 0-0 bituma ikipe y'u Rwanda itabasha gukomeza mu gikombe cya Africa.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/AMAFOTO-Abasore-b-Amavubi-bageze-i-Kigali-nta-molare

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)