Kuba ari umunya-Kayonza byari bihagije – Byinshi ku rukundo rwa Areruya Joseph na Uwera baherutse kurushinga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi mpuzamahanga w'umunyarwanda usiganwa ku magare ubu akaba akinira Benediction Ignite, Areruya Joseph avuga ko kimwe mu byamukuruye ku mukunzi we baherutse kurushingana ari uko bose bavuka i Kayonza.

Ku Cyumweru tariki ya 4 Mata 2021 nibwo Areruya Joseph na Uwera Josephine bakoze ubukwe bemeranywa kubana akaramata, ni imihango yabanjirijwe no gusaba no gukwa ubundi basezeranira muri Paruwasi ya Mukarange mu Karere ka Kayonza.

Mu kiganiro n'ikinyamakuru ISIMBI, kibanze ku rukundo rwe na Uwera Josephine, Areruya Joseph yavuze ko babanye nyuma y'imyaka 2 bakundana.

Ati'twari dusanzwe tuziranye na mbere ariko twakoze ubukwe tumaze imyaka itatu dukundana. Na we avuka i Kayonza.'

Bwa mbere ahura na we bahuriye ku ishuri aho biganye igihe gito mu mashuri abanza ya Groupe Scolaire Kayonza.

Yakomeje avuga ko impamvu urukundo rwe rutumvikanye mu itangazamakuru cyane ari ukubera ko ari bwo buzima yahisemo, ibitajyanye n'akazi ke bitagomba gusohoka.

Ati'buriya buri wese agira ubuzima bwite bwe, hari igihe umuntu aba akunda ibintu cyangwa abyanga, njye numvise rero ibyiza ari uko nabigira ibanga ariko inshuti zanjye zari zimuzi kuko na mbere abanyamakuru bamumbajije sinigeze mutangaza.'

Uretse kuba afite ubwenge ngo kuba avuka i Kayonza nkawe byonyine byari bihagije kugira ngo amukunde.

Ati'ikintu cya mbere kuba ari umunya-Kayonza gusa kandi nanjye nkaba ndi umunya-Kayonza, ibyo byari bihaije kugira ngo mukunde. Icya kabiri yego si mwiza kuruta abandi bose batuye Isi ariko afite ubwenge, namukundiye ko afite ubwenge kandi ikindi nasanze duhuje byinshi.'

Nk'abandi bantu bari mu rukundo, ngo Uwera yagiye akorera utuntu dutandukanye Areruya Joseph bikamutungura.

Ati'yagiye ankorera utuntu twinshi tukantungura, ibintu byinshi yankoreye byarantunguye kuko mu buzima busanzwe sinigeze nkundana n'abakobwa benshi, yakoraga akantu gato nko kumpa impano bikantungura ariko nta kindi kidasanzwe.'

Mu rukundo rwabo nta gihe kigeze kigera ngo bashake kuba batandukana bitewe wenda no kutumvikana ku bintu bikunze kuranga abakundana.

Nyuma yo gukora ubukwe bakaba bagomba gutura mu karere ka Kayonza aho bavuka ari naho imiryango yabo ituye.

Uyu musore w'imyaka 25 yavukiye mu karere ka Kayonza, azamukira muri Les Amis Sportif y'i Rwamagana, akina nk'uwabigize umwuga muri Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y'Epfo na Delkoâ€"Marseille Provence yo Bufaransa, Pédale Pilotine mbere yo kujya muri Benediction Ignite.

Areruya Joseph yegukanye Tour du Rwanda 2017, muri 2018 yegukana La Tropicale Amissa Bongo yo muri Gabon na Tour del'Espoir yo muri Cameroun.

Ngo kuba umukunzi we na we avuka i Kayonza byari byoroshye ko bakwikundanira
Babanye bamaze imyaka 3 bakundana



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/kuba-ari-umunya-kayonza-byari-bahagije-byinshi-ku-rukundo-rwa-areruya-joseph-na-uwera-baherutse-kurushinga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)