Rutsiro : Uwimana arakekwaho kwica umugore we amukubise umwase mu mutwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Polisi y'u Rwanda iratangaza koi bi byabereye mu murenge wa Murunda mu Karere ka Rutsiro ubwo uyu mugabo witwa Uwimana yicaga umugore we amukubise umwase mu mutwe.

Polisi y'u Rwanda kandi itangaza ko Uwimana Jean Pierre ubu afungiye kuri station ya Polisi ya Murunda mu gihe iperereza ririmo gukorwa n'urwego rubishinzwe.

Kwicana kw'abashakanye bikomeje kwiyongera mu bice binyuranye by'igihugu aho akenshi bikunze kuba bituruka ku makimbirane aba amaze igihe kirekire mu miryango.

Mu Murenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y'Iburengerazuba, mu mpera za Mutarama hari umugabo witwa Semanyenzi Innocent wishe umugore we amukubise umugeri mu nda.

Urupfu rwaherukaga ni urwabere mu Mudugudu wa Kagarama, Akagari ka Tare, mu Murenge Mbazi mu Karere ka Huye aho umugabo witwa Nyamwasa Jean w'imyaka 59 na we yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we amukubise ishoka mu mutwe.

Inzego z'ibanze zikunze kugira inama abashakanye kutihererana ibibazo biba biri mu miryango kuko ari byo bikunze kuba intandaro y'uku kwicana.

Na none kandi izi nzego zigira inama abaturage kujya batanga amakuru ku miryango ifitanye ibibazo kugira ngo bishakirwe umuti bitaragera ku rwego rwo kuba byavamo ubu bugizi bwa nabi bwo kwicana.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rutsiro-Uwimana-arakekwaho-kwica-umugore-we-amukubise-umwase-mu-mutwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)