Kaminuza ya Coventry yo mu Bwongereza igiye gufungura ishami mu Rwanda -

webrwanda
0

Iyi kaminuza izafungura muri Kanama uyu mwaka mu kwezi kumwe n’uk’u Rwanda ruzakiramo inama y’abakuru b’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza, CHOGM.

Coventry University igiye gutangira gukorera mu Rwanda, itanga amasomo atandukanye arimo ay’ubucuruzi, ajyanye n’imari, icungamutungo, amabanki, imenyekanishabikorwa, ubukerarugendo n’amahoteli, siporo, amategeko n’ibindi.

Ishami ryayo rizaba riherereye mu nyubako ya Kigali Heights hafi ya Kigali Convention Centre.

Umuyobozi wungirije wa Coventry Univeristy, Prof. John Latham, yavuze ko ari iby’ingenzi kwegereza amahirwe umugabane wa Afurika kuko ufite umubare munini w’urubyiruko ndetse ukaba ari umwe mu migabane iri kwihuta cyane mu iterambere.

Ati “Nishimiye iyi ntambwe twateye yo gutangiza ishami (mu Rwanda), kuko rizatera ingabo mu bitugu ibikorwa byacu biri mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Iri shami kandi rizafatanya n’uburezi mpuzamahanga bw’u Bwongereza mu kongera amahirwe twabonye kuri uyu mugabane (Afurika.)”

“Afurika ifite abaturage bagizwe ahanini n’urubyiruko ndetse ifite n’ubukungu buri mu bwihuta cyane ku isi. Izafatanya n’andi mashami yacu aherereye Singapore na Dubai kugera ku ntego yacu yo kuba kaminuza itanga amasomo hirya no hino ku isi.”

Umuyobozi uhagarariye ibikorwa by’ubucuruzi mpuzamahanga bw’u Bwongereza mu Rwanda, John Uwayezu, yashimiye Guverinoma y’u Rwanda kubera ubu bufatanye na Kaminuza yo mu Bwongereza, agaragaza ko bizatanga umusaruro mu by’ubwenge ndetse no mu bukungu mu Rwanda.

Ati “Iri shami rizafasha mu guteza imbere imikorere y’abantu. Gushyira imbaraga mu bwenge bitanga umusaruro mwiza igihe cyose, bikaba akarusho iyo bigeze mu guteza imbere ubukungu no guhanga ibikorwa. Ndashimira Guverinoma y’u Rwanda kuri ubu bufatanye bukomeye bwo gushyira imbaraga mu guteza imbere ubumenyi mu bantu.”

Urutonge rwakozwe na The Guardian mu 2019 rwashyize Kaminuza ya Coventry ku mwanya 13 mu nziza mu Bwongereza, mu gihe urwakozwe mu 2020 rugaragaza uko Kaminuza zihagaze ku Isi rwashyize iyi kaminuza hagati y’umwanya wa 531 na 540 muri kaminuza 1400 zikomeye ku Isi.

Kaminuza ya Coventry yo mu Bwongereza izafungura ishami ryayo mu Rwanda muri Kanama
Ishami rya Coventry University mu Rwanda rizakorera mu nyubako ya Kigali Heights



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)