LIVE: Hasobanuwe imiterere y’ibyaha biregwa abarimo Gen Nsanzubukire wa FLN washyiriweho ibihano na Loni (Amafoto na Video) -

webrwanda
0

Muri uru rubanza, Ubushinjacyaha bumaze kwerekana imiterere y’ibyaha n’uburyo byakozwemo ku bantu icyenda barimo Paul Rusesabagina washinze MRCD, Nsabimana Callixte "Sankara" na Nsengimana Herman babaye abavugizi ba FLN.

Aba bose bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba bakoreye ku butaka bw’u Rwanda mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi; byaguyemo abaturage icyenda, abandi barakomereka, hasahurwa imitungo yabo ndetse indi iratwikwa.

Biteganyijwe ko iburanisha ryo kuri uyu munsi, Ubushinjacyaha butangira busobanura ibyaha biregwa Nikuzwe Simeon.

Uyu ava inda imwe na Shabani Emmanuel na we uregwa muri iyi dosiye. Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko Shabani ari winjije mwene nyina mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA:

10:23: Umushinjacyaha Dushimimana yabwiye urukiko ko Lt Col mu mabazwa atandukanye yemeye ko yabaye mu Mutwe w’Ingabo zitemewe ariko ahakana ko yabaye mu Mutwe w’Iterabwoba.

10:19: Lt Col Niyirora yabaye mu Mutwe wa ALIR [Armée pour la Libération du Rwanda] mbere yo kwinjira muri FDLR. Ku wa 1 Gicurasi 2002, ALIR yahindutse FDLR, mu gihe FOCA (Force Combattante Abacunguzi) yari umutwe wa gisirikare uyishamikiyeho.

Ubwo yafatwaga yavuze ko yari yarahagaritse kuba mu mitwe y’iterabwoba, avuga ko yari mu nzira zo gutaha ndetse ko yabaye muri FDLR avuga ko atari azi ko ari umutwe w’iterabwoba.

10:13: Abazwa mu Bugenzacyaha mu 2018, Niyirora wari ufite ipeti rya Lieutenant Colonel yavuze ko kuva mu 1999 kugeza mu 2002, yari umuyobozi muri FDLR-FOCA. Yasobanuye ko yahawe imyanya itandukanye muri uwo mutwe, aho yari afite ipeti rya Major.

Yaje kuva muri uyu mutwe ajya muri CNRD; yafatiwe muri Kivu y’Amajyaruguru, aho avuga ko yari ashinzwe Protocole n’ibijyanye n’Itangazamakuru n’Itumanaho muri CNRD.

10:11: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine ni we wasobanuye ibyaha biregwa undi muburanyi witwa Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas, ushinjwa ibyaha bibiri.

Niyirora ashinja kuba muri FDLR-FOCA, kuva yashingwa mu 2000 kugeza mu 2016 ubwo yacikagamo kabiri. Kimwe kigasigara muri FDLR, ikindi kikajya muri CNRD, yaje kuvamo MRCD.

09:59: Iyamuremye ashinjwa kuba mu Mutwe w’Iterabwoba. Yabaye muri FDLR-FOCA na MRCD/FLN.

Umushinjacyaha Habarurema yavuze ko ibimenyetso byerekana ko Iyamuremye yabaye mu mitwe y’iterabwoba bishingira ku nyandiko mvugo yakoreye mu Bushinjacyaha.

Yavuze ko yinjiye muri FDLR-FOCA mu 2000, ayivamo mu 2016 ajya muri CNRD, aho yavuye mu 2019 ubwo yafatwaga.

Habarurema avuga ko “kuba mu mutwe w’iterabwoba nk’umunyamuryango, ibyo bigize icyaha kuko yanyuranyije n’amategeko ubwo yemeraga kuba mu mutwe w’iterabwoba.’’

09:49: Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre ni we wagaragaje imiterere y’ibyaha biregwa Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba birimo kwinjira mu Mutwe w’Ingabo utemewe.

Mu ibazwa rye mu Bugenzacyaha, Iyamuremye yemeye ko yafashe igice cy’ingabo yayoboraga gihuzwa n’ibindi mu kurema umutwe w’ingabo wa FLN. Mu ibazwa rye yavuze ko ingabo za CNRD, ubundi zari zifite izina rya FLN, ashimangira ko uyu mutwe wahozeho.

09:44: Munyaneza Anastase anashinjwa kuba mu Ishyirahamwe ry’Iterabwoba kubera ko na we yiyemerera ko yabaye muri FDLR-FOCA kuva yashingwa mu 2000 kugera mu 2016 ubwo yatandukanaga.

09:40: Munyaneza Anastase ashinjwa kuba mu Mutwe wa FDLR-FOCA no mu wa CNRD, wari ugizwe n’igice cyitandukanyije na FDLR-FOCA ariko akaza gufatwa mu mpera za 2017, ingabo za CNRD zitarahabwa izina rya FLN.

09:37: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yakomeje asobanura ibyaha bishinjwa Munyaneza Anastase alias Rukundo Job Kuramba.

Munyaneza yunganiwe na Me Twajamahoro Herman. Aregwa kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe no kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba.

Ni mwene Kanyandekwe Ladislas na Mukarubibi Belancille. Yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama ku wa 3 Gashyantare 1969.

-  Nsanzubukire yashyizwe ku rutonde rw’abo Loni yafatiye ibihano

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Nsanzubukire Félicien wahoze muri FDLR FOCA nyuma y’uko uyu mutwe ushyizwe mu y’iterabwoba hagiye havuka indi mitwe, irimo na CNRD Ubwiyunge ari nayo babarizwagamo mbere yo gufatwa.

Nsanzubukire Félicien ari ku rutonde rw’abafatiwe ibihano kubera ibyaha yakoze ari mu mitwe y’iterabwoba, rwasohotse ku wa 1 Mutarama 2012.

Kuri urwo rutonde herekanywe ko afite ipeti rya Lt Col ndetse akaba ari Commander wa Sous Secteur.

Ku rutonde rwa Interpol kandi Nsanzubukire yashyizwe mu bantu bashakishwa.

-  Amafoto y’ababuranyi ubwo bageraga mu cyumba cy’iburanisha

09:27: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko icyaha cya kabiri kiregwa Nsanzubukire ari ukuba mu Ishyirahamwe ry’Iterabwoba.

09:26: Nsanzubukire yavuye muri FDLR-FOCA afite ipeti rya Colonel, ariko ageze muri CNRD ahabwa irya Gen Major.

09:23: Nsanzubukire yavuze ko yahawe imyanya itandukanye muri FDLR-FOCA irimo uw’Ubujyanama mu gutanga amahugurwa [Formation] n’ibindi.

Ubwo yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, Nsanzubukire yasobanuye uko yemeye kuba mu Mutwe wa FDLR-FOCA, umutwe w’Ingabo utemewe.

09:19: Nsanzubukire yiyemereye ko yabaye mu Mutwe w’Ingabo utemewe wa FDLR-FOCA (Force Combattante Abacunguzi) mbere yo kuyivamo yinjira muri CNRD-Ubwiyunge yaje guhinduka FLN.

-  Nsanzubukire Félicien ni mwene Rwamanywa Leopold na Nyirarubi Leocadie. Yavutse ku wa 1 Mutarama 1966. Yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Kigali Ngari. Yashakanye na Mukarwesa Joyce.

Nsanzubukire Félicien yunganiwe na Me Twajamahoro Herman. Aregwa kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe no kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba.

09:16: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko nyuma yo kwerekana ibyaha byakozwe n’abari abasivili mu mitwe y’iterabwoba ya MRCD/FLN na FDLR-FOCA, hagiye gukurikiraho icyiciro cy’abahoze ari abasirikare. Yatangiriye kuri Nsanzubukire Félicien alias Irakiza Fred.

09:01: Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Ntabanganyimana ubwo yageraga mu Bushinjacyaha yahinduye imvugo avuga ko ubwato yabwiwe kugura bwari ubwo gutwara “matière”.

Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique yasabye urukiko kuzahitamo gukoresha imvugo ye Ntabanganyimana yakoreye mu Bugenzacyaha.

08:56: Ntabanganyimana ashinjwa gushakira ubwato bwatwaye abarwanyi ba FLN bava mu gace ka Kalehe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwagombaga guhagararaho binjira mu Rwanda, aho bashyikiye mu Karere ka Nyamasheke.

Ntabanganyimana yamenyanye na Bugingo Justin wari ushinzwe FLN muri Bukavu, aza kumubwira ko akeneye ubwato bwo kugura, amuhuza n’Abashi bo ku Ijwi.

Yaje kumusaba ko yamufasha kubona ahantu baparika muri Kalehe, yagiye kureba aho hantu kuko yari asanzwe ahazi ariko ahahurira n’umuntu atamenye ariko aza kubona agarukanye n’abantu bitwaje intwaro baje kubwinjiramo.

Mu mabazwa ye yavuze ko yemera icyaha “ko yahemutse, agafasha abo bantu gushaka inzira banyuzemo ariko nyuma ntatange amakuru.’’

Ntabanganyimana yemera ko yatanze icyari ngombwa ngo aba barwanyi barengaga 100 babashe kwambuka, banakore ikigamije guhungabanya umutekano.

-  Ibyihariye kuri Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

Ni mwene Balinda Yohana na Nyirakamana Espèrance. Yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye, Komini Gishyita mu 1965. Yashakanye na Murezi Rebecca bafitanye abana barindwi.

Balinda yunganiwe na Me Ngamije Kirabo. Aregwa icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba.

08:49: Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique yatangiye gusobanura ibyaha bishinjwa Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata.

08:48: Nikuzwe Simeon ashinjwa ko mu bihe bitandukanye yifatanyije n’abarwanyi ba FLN ndetse akaba yarahishe grenade zifashishijwe mu kugaba ibitero mu Karere ka Rusizi, byaje no gukomerekeramo abaturage b’inzirakarengane.

-  Shabani Emmanuel ni we wahamagaye murumuna we Nikuzwe Simeon wari utuye mu Murenge wa Bumbogo, amuhuza na Bizimana Cassien ‘Paccy’ amubwira ko yifuza ko bafatanya guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

08:41: Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique yavuze ko Nikuzwe ashinjwa kuba mu mutwe w’iterabwoba kuko yashishikarijwe kwinjira muri FLN kandi yari azi neza ko ikora ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu.

Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique

Ibyo wamenya kuri Nikuzwe Simeon

Nikuzwe ni mwene Gasamira Bernard na Sibomana Fortunée. Yavutse mu 1981. Yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, Komini Cyimbogo, Segiteri Mutongo, Selire ya Rwimbogo.

Atuye mu Mudugudu wa Gatamba, Akagari ka Mushaka mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi.

Nikuzwe yunganiwe na Me Ngamije Kirabo. Aregwa icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba.

08:30: Ubushinjacyaha bwatangiye bugaragaza imiterere y’icyaha kiregwa Nikuzwe Simeon, ushinjwa kuba mu mutwe w’iterabwoba.

Amafoto menshi yerekana ababuranyi ubwo bageraga ku Cyicaro cy’Urukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura

Urutonde rw’abaregwa muri uru rubanza

1. Nsabimana Callixte alias Sankara

2. Nsengimana Herman

3. Rusesabagina Paul

4. Nizeyimana Marc

5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

6. Matakamba Jean Berchmans

7. Shabani Emmanuel

8. Ntibiramira Innocent

9. Byukusenge Jean Claude

10. Nikuzwe Simeon

11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

12. Nsanzubukire Félicien alias Irakiza Fred

13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

16. Nshimiyimana Emmanuel

17. Kwitonda André

18. Hakizimana Théogène

19. Ndagijimana Jean Chrétien

20. Mukandutiye Angelina

21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

Amafoto: Igirubuntu Darcy




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)