Inkuru y’urugendo rwagejeje ba bageni ku gushyirwa muri stade -

webrwanda
0

Uwo muturage ngo yabajije umupolisi niba ubukwe bwemewe, asobanura ko amakuru afite ari uko hari hotel yitwa Rainbow yo ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali yakiriye amafaranga yo kuzafasha abo bageni mu birori byabo, gusa igihe kigera ifunze kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Bivugwa ko uwo muturage bishoboka ko ari umuntu uzi neza imiryango yari yakoresheje ubukwe, yakomeje atanga amakuru ko nubwo iyo hotel ifunze, nyirayo yemeye kuzabashakira ahandi ho kwiyakirira, kandi ko azanabafasha n’umubare w’abantu ukiyongera.

Ngo muri ubwo bwumvikane, nyiri iyo hotel yahise ashyiraho umuntu uzarangira abantu baturutse mu ntara aho ibirori bizabera kuko abenshi batari bahazi. Ibyo byose ngo yabikoraga agamije kudasubiza amafaranga yari yarahawe na bene ibirori.

Amakuru IGIHE yabonye ni uko Polisi yahise itangira gukurikirana, iza kubona nimero y’umuntu uri gushyira ku murongo ibyo birori, abajijwe avuga ko nta biri gutegurwa ndetse aburirwa ko mu gihe hagira ibirori biba, abazaba babiteguye bazahanwa.

Umuturage wari uhari ubwo aba bageni bafatwaga, yabwiye IGIHE ko ku wa Mbere tariki ya 5 Mata ahagana saa Tatu z’igitondo, abantu batangiye kugera ku nyubako ya nyiri Rainbow Hotel, polisi irabimenya ihita ijyayo. Mu kugerayo, ngo yasanze abantu 57 bari muri uwo muhango mu rugo.

Uwahaye amakuru IGIHE yavuze ko umugeni ariwe wari watsimbaraye avuga ko ubukwe bwe bugomba gutaha neza nta nkomyi. Ati “Umugeni we yashakaga ibirori, yaravugaga ngo bigomba kuba rwose.”

Hari amakuru avuga ko mu nama y’ubukwe, hari haganiriwemo uburyo ubukwe buzaba, bemeza ko abantu 70 bazitabira ndetse ngo abakuru mu miryango bagerageje gukomakoma, umugeni abumvisha ko nta kibazo kizabaho.

Bamwe bikingiranye mu cyumba

Bivugwa ko ubwo Polisi yageraga muri urwo rugo, nyirarwo yikingiranye mu cyumba ari kumwe n’abakecuru babiri barimo umwe urwaye umutima. Abandi bikingirana mu bwiherero no mu zindi nzu zari aho.

Uwahaye amakuru IGIHE yavuze ko abana n’abakozi babeshye, bakanga kuvuga aho nyir’urugo ari, ndetse umugore we wari i Musanze akavuga ko umugabo ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Icyo gihe ngo Polisi yatwaye abantu yari yafashe ariko bamwe banga kugenda bavuga ko hari abakecuru babiri basigaye barimo n’urwaye.

Bivugwa ko byabaye ngombwa ko Polisi yasubiye inyuma ishakisha inzu yose irababura, hasigara icyumba kimwe cyari gikinze ari nacyo cy’umuryango. Umugore wo muri urwo rugo ngo yarahamagawe kuri telefoni avuga ko ariwe wagikinze atwara urufunguzo i Musanze.

Polisi yatangiye gushaka uko yakwinjira muri icyo cyumba kuko amajwi y’abatabarizaga abo bakecuru yari akomeje kuba menshi. Aho bari mu cyumba ngo bahise bibwiriza barafungura bumvise ko Polisi igiye kwica urugi, mu gusaka haza no kugaragaramo na nyir’urugo ari nawe nyiri Rainbow Hotel.

CP Kabera ati “Ikibazo si Polisi”

Nyuma y’aho aba bageni bafashwe bakajyanwa muri Stade umukobwa acyambaye agatimba, ibitutsi byabaye byinshi kuri Polisi y’Igihugu, abantu bayishinja kutagira ubumuntu, ko icyo yakoze ari ugukoza isoni abageni aho kubafasha guhinduka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye IGIHE ko aba bantu bakoze amakosa babizi nkana, ndetse ko bari baburiwe ariko bakabirengaho. Yasabye abantu kwirinda kugira Polisi ikibazo.

Ati “Ubutumwa twabaha ni uko bareba aho ikibazo kiri, ikibazo si Polisi, si amabwiriza, ni abantu batumva, bigishijwe igihe kirekire, ingamba zikoroshywa ariko bo bagakomeza bakagaragara barenze ku mabwiriza. Bishaka gushyira ikibazo aho kitari.”

Kamwe mu duce abari bitabiriye ibirori baturutsemo kashyizwe muri Guma mu Rugo

Mu bari bitabiriye ibi birori, harimo abantu benshi bari baturutse mu Karere ka Nyaruguru kamwe mu dukomeje kwibasirwa cyane n’icyorezo cya Covid-19.

Kugeza ubu, i Nyaruguru hamaze kwandura abantu 366 ndetse ubwiyongere bw’icyorezo buri gukaza umurego muri iyi minsi kurusha uko byari bimeze. Kuri uyu wa Mbere kabonetsemo abantu icyenda banduye, basanga 18 bari babonetse ku Cyumweru mu gihe ku wa Gatandatu bari umunani naho ku wa Gatanu ari 24.

Ubu bwiyongere bw’ubwandu bwatumye kuri uyu wa Kabiri, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ishyira muri gahunda ya Guma mu Rugo Umurenge wa Ruramba wo muri ako Karere.

Abageni bagiye kugobokwa

Ibyabaye kuri aba bageni byakoze ku mutima abantu benshi, biyemeza kubafata mugongo mu gahinda bagize maze batangira gukusanya inkunga yo kubatwerera kugira ngo bazabone uko bakora ukwezi kwa buki kwabibagiza ibitaragenze neza.

Ku rubuga rwa Save Plus hatangiye gukusanyirizwaho amafaranga yo kubafasha, aho intego abarutangije bihaye ari ugukusanya miliyoni 1,5 Frw. Mu masaha ane gusa, hamaze gukusanywa asaga ibihumbi 300 Frw.

Ku rundi ruhande, Onomo Hotel yemeye kuzabacumbikira ijoro ryose, maze umuhanzi DJ Pius mu gushima iki gikorwa avuga ko yiteguye kumara icyumweru muri iyi Hotel ari kumwe na Producer we MadeBeats bari gukora EP bazita “Muri Stade”.

Ikindi kandi inzu ihanga imideli ya Zoï nayo yiyemeje kuzabaha imyambaro bashaka nta kiguzi.

Magingo aya, nyiri Rainbow Hotel wakiriye aba bantu arafunzwe, dore ko ari isubiracyaha akoze mu kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Aba bageni batangiye gufashwa ku buryo bazagira ukwezi kwa buki kwiza
Aba bageni bajyanywe muri stade nyuma yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19; bivugwa ko umugeni ariwe watsimbaraye ku bukwe



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)