Kuri iyi taliki mu 1993 hasinywe amasezerano ya Arusha aza gukurikirwa na Jenoside Yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ingingo ya mbere y'aya masezerano yasinyiwe i Arusha,yagiraga iti: "Harangijwe intambara hagati ya guverinoma ya repubulika y'u Rwanda na Front Patriotique Rwandais (FPR)".Gusa ibyo impande zombi zari zemeje ntabwo ari byo byabaye.

Aya masezerano akaba yari yarabanjirijwe n'ibindi biganiro ndetse n'aandi masezerano menshi hagati y'ubutegetsi bwari ubwa Juvénal Habyarimana n'abahoze ari inyeshyamba za FPR- Inkotanyi.

FPR-Inkotanyi yari yarateye u Rwanda iharanira itahuka ry'impunzi z'abanyarwanda, Nk'imwe mu mpamvu nyamukuru ya FPR-Inkotanyi yari yaratumye itera u Rwanda kwari uguharanira itahuka ry'impunzi z'abanyarwanda.

Inama y'i Mwanza muri Tanzania yo kuwa 17/1990, inama y'i Goma muri Zaïre yo kuwa 20/11/1990, inama yo muri Zanzibar tariki 17/11/1991 zose zari zigamije guhuza impande zombi nyuma y'uko intambara itangiye kuya 01/10/1990.

Hasinywe amasezerano yo guhagarika intambara (Cessez-le-feu) y'i N'sele muri Zaïre kuwa 29/03/1991, ay'i Gbadolite muri Zaïre yo kuwa 16/09/1991, ay'i Arusha ya tariki à Arusha 12/07/1992 n'ayandi.

Aya masezerano yose yari agamije guhuza ubutegetsi bw'u Rwanda n'umutwe wa FPR-Inkotanyi ngo bahagarike intambara.

Gusa intambara ntiyahagaze kuko yagendaga iba hato na hato mu bice by'amajyaruguru y'u Rwanda aho ingabo za FPR-Inkotanyi zari zarateye ziturutse.Ibihumbi by'abantu bavuye mu byabo.

Amasezerano akomeye yo akaba yarasinywe kuwa gatatu tariki 04/08/1993 i Arusha ari naho hari hamaze igihe habera inama zihuza impande zombi.

Yavugaga iki?

Ingingo ya gatatu y'aya masezerano ikaba yaravugaga ko impande zombi zemeranyije ko Itegeko nshinga ry'u Rwanda ryo mu 1991 hamwe n'aya masezerano aribyo bigize Itegeko rikuru rigenga igihugu mu gihe cy'inzibacyuho kizamara amezi 22, nyuma hakaba amatora rusange.

Ingingo ya gatandatu yo ikaba yararebaga igabana ry'ubutegetsi, yemeje ko Bwana Faustin Twagiramungu aba minisitiri w'intebe mu nzibacyuho.

Ko muri minisiteri 21 zigize guverinoma, ishyaka ryari ku butegetsi MRND rihabwa minisiteri eshanu, FPR igahabwa eshanu, ishyaka ritavuga rumwe na Leta rikomeye MDR rigahabwa enye na minisiteri y'intebe, andi mashyaka agabanywa minisiteri zisigaye.

Aya masezerano yagombaga gushyirwa mu bikorwa bitarenze iminsi 37 nk'uko ingingo ya karindwi yayo yabiteganyaga.

Ingingo ya gatanu yavugaga ko impande zombi ziyemeje gukora ibishoboka byose aya masezerano agashyirwa mu bikorwa, kandi zigaharanira ubumwe n'ubwiyunge bw'abanyarwanda.

Ku itariki 05/10/1993 inama ishinzwe umutekano ku isi mu muryango w'abibumbye yatoye umwanzuro 872 wemeje ishyirwaho z'ingabo ziyobowe na Jacques-Roger Booh-Booh ziswe MINUAR, hanyuma zihabwa ubutumwa bwo guhagarikira ishyirwa mu bikorwa ry'aya masezerano.

Mu 1992, Perezida Habyarimana we icyo gihe akaba yari yaratangaje ko amasezerano ari gutegurwa i Arusha ko ari impapuro gusa, nk'uko byavuzwe na André Guichaoua umuhanga muri 'sociologie' wakurikiraga iby'akarere k'ibiyaga bigari.

Mu ishyirwa mu bikorwa ryayo, tariki 28/12/1993 FPR ikaba yarohereje abasirikare 600 i Kigali ku ngoro yitwaga iya CND (ubu yabaye ingoro y'inteko) baje kurinda abanyapoliki bayo nk'uko byateganywaga n'ayo masezerano.

Abakurikirana ibya politiki bavuga ko Perezida Habyarimana atari yishimiye aya masezerano kuko yamburaga ububasha bunyuranye ibiro bye akabuha guverinoma y'inzibacyuho.

Aya masezerano ntiyigeze ashyirwa mu ngiro mu gihe cyari giteganyijwe, impande zombi zatunganye urutoki zishinjanya kubangamira iyubahirizwa ryayo.

Tariki 06/04/1994 indege yari itwaye Perezida Habyarimana na Cyprien Ntaryamira n'abandi, yaje guhanurwa n'igisasu iri kururuka ku kibuga cy'indege cy'i Kanombe i Kigali Perezida Habyarimana n'abo barikumwe barapfa.

Ihanurwa ry'iyi ndege ya Habyarimana kugeza n'ubu ntirivugwaho rumwe n'uruhande rwari rushyigikiye ubutegetsi bwe n'uruhande rwa FPR rwamurwanyaga.

Intambara hagati ya FPR Inkotanyi n'ubutegetsi bw'u Rwanda yahise isubukuewa byeruye, ariko hahita hanatangira gukorwa Jenoside ikorerwa Abatutsi.

Amasezerano ya Arusha yari amaze amezi 10 asinywe ahera mu mpapuro nkuko Habyarimana yari yabivuze. Bimwe mu bikubiye muri aya masezerano bikaba byaraje gukurikizwa nyuma y'uko FPR-Inkotanyi ifashe ubutegetsi.Aya masezerano akaba yari yashyizweho umukono imbere y'abagabo.

Inkuru ya BBC



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/mu-1993-hasinywe-amasezerano-ya-arusha-aza-gukurikirwa-na-jenoside-yakorewe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)