Ifoto ya Perezida Kagame izajya ikoreshwa yishimiwe cyane #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bongeye kugaragaza akanyamuneza batewe no kuba bayobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo iyi foto yasohokaga ko izajya ikoreshwa maze benshi bakayishyira ku mbuga nkoranyambaga.

Haba kuri Whatsapp, kuri Twitter, kuri Facebook ndetse no kuri Instagram, abakoresha izi mbuga Nkoranyambaga, basangije abandi iyi foto bagaragaza uburyo bishimira Umukuru w'u Rwanda ukomeje gushimwa na bose kubera imiyoborere ye yazanye impinduka mu Rwanda ubu rurahirirwa n'amahanga kubera iterambere rukomeje kugeraho.

Benshi mu basangizaga abandi iyi foto, bashyiragaho amagambo yo kumushimira bagira bati 'Intwari yacu, icyubahiro kinshi kuri nyakubahwa, imfura cyane' N'andi menshi yo kumushimira.

Mu biro by'ibigo bya Leta na za Minisiteri hakunze kuba hagaragara ifoto ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari na yo y'iyi igiye kujya ikoreshwa.

Iyi foto kandi yamaze gushyirwa ku rubuga rwa Perezida Paul Kagame, ku nyandiko igaragaza bimwe mu byamuranze.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ifoto-ya-Perezida-Kagame-izajya-ikoreshwa-yishimiwe-cyane

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)