Nyabihu: Abantu 62 bafatiwe mu buvumo barimo gusenga -

webrwanda
0

Bafatiwe mu buvumo buri mu ishyamba rya Gishwati buherereye mu mudugudu wa Gaturo, Akagari ka Rega, Umurenge wa Bigogwe mu Karere ka Bigogwe.

Abenshi muri bo bari bavuye mu mirenge ya Kanzenze, Mudende yo mu Karere ka Rubavu na Bigogwe muri Nyabihu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe, Gahutu Tebuka Jean Paul, yemeje aya makuru avuga ko bagiye kuganirizwa hanyuma bagacibwa amande yo kurenga ku mabwiriza ya Covid-19.

Ati “Ni abantu bagiye gusengera mu buvumo, ngo kuri bo ni uko ariho babonera agakiza, ni bantu 62 barimo abagore 45 n’abagabo 14 n’abana batatu bafashwe na Polisi ifatanyije n’inzego z’ibanze, bigaragara ko harimo ubujiji turabaganiriza banacibwe amande nk’abantu bigometse ku mabwiriza ya Covid-19 kuko aho bari nta ntera yari iri hagati y’umuntu n’undi’’.

Yashoje avuga ko nk’ubuyobozi bagiye kuganiriza abaturage bakubahiriza amabwiriza nk’uko bayahawe kuko kujya gusenga mu buvumo bisa nko kwigomeka.

Kuva icyorezo cya Coronavirus cyagera mu Rwanda, mu Karere ka Nyabihu ntabwo hakunze kugaragara abantu bafatwa barenze ku mabwiriza nko mu baturanyi babo ba Rubavu aho abenshi bagiye bafatirwa mu tubari cyangwa basengera mu misozi akaba ari nayo mpamvu abenshi mu bafashwe baturutse mu Karere ka Rubavu.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)