Huye: Kuba hakomoka abacurabwenge ba Jenoside byabasigiye umukoro wo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge -

webrwanda
0

Byavuzwe ubwo hibukwaga Abatutsi biciwe mu Mujyi wa Butare; ubu ni mu Murenge wa Ngoma.

Bamwe mu bacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi bagarutsweho barimo Sindikubwabo Theodore wari Perezida wa Leta yiyise iy’Abatabazi; Kambanda Jean wayibereye Minisitiri w’Intebe; Gitera Joseph washyizeho amategeko 10 y’Abahutu; Nyiramasuhuko Pauline wari Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango n’abandi.

Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Ngoma, Mbabazi Norbert, yavuze ko abo n’abandi bari bakomeye bakomoka i Butare bari mu batije umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi batuma ikoranwa ubugome n’ubukana.

Ati “Abo bose ni abantu navuga ngo bari bakomeye kandi bari bazi icyo gukora, aho uzanabibonera ni uko mu mugambi wa Jenoside abantu bari barize bakomokaga cyane muri iki gice cya Perefegitura ya Butare. Nyuma y’ijambo Sindikubwabo yavuze abo bantu bagiye babohereza muri bavukamo kuyobora Jenoside.”

Yakomeje avuga ko imodoka ziturutse i Butare muri Kaminuza no mu Mujyi ari zo zatwaraga interahamwe zigiye kwica Abatutsi mu bindi bice.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko kuba bamwe mu bacurabwenge bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baraturukaga mu gice ubu kiri mu Mujyi wa Huye, byabasigiye umukoro wo gushimangira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Ati “Turahumuriza abatuye aka karere ko Jenoside itazongera kubaho ukundi kandi Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yashyizeho gahunda zitandukanye zishimangira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda zirimo Ndi Umunyarwanda. Ni iyo nzira dukwiye gukomezamo tukumva ko twese turi Abanyarwanda tukabana mu mahoro.”

Mu Murenge wa Ngoma hari urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi irenga ibihumbi 45, biciwe mu bice by’Umujyi wa Butare mu gihe cya Jenoside.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ngoma
I Huye kuba hakomoka abacurabwenge ba Jenoside byabasigiye umukoro wo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge
Hibutswe Abatutsi biciwe mu Mujyi wa Butare muri Jenoside
Mu Murenge wa Ngoma hari Urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi irenga ibihumbi 45, biciwe mu bice by’Umujyi wa Butare mu gihe cya Jenoside



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)