Babiri bafatanywe na Kizito bemeye kuba ibyitso ku cyaha cyo kwambuka no kwambutsa binyuranyije n’amategeko -

webrwanda
0

Aba bagabo batawe muri yombi muri Gashyantare 2020 nyuma yo gufatanwa n’umuhanzi Kizito Mihigo bagerageza kwambuka igihugu binyuranyije n’amategeko bagejejwe imbere y’Inteko Iburanisha mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 29 Mata 2021.

Uko ari batatu bakurikiranyweho icyaha cyo kuba ‘icyitso ku cyaha cyo kwambuka no kwambutsa aca ahantu hatemewe n’amategeko’, gusa Ngayabahiga na Nkundimana bo bakagira umwihariko wo kuba bakurikiranyweho ikindi cyaha cyo gutanga ruswa.

Kuri uyu wa Kane ubwo bagezwaga imbere y’ubutabera Umucamanza yabajije kuri ibi byaha baregwa, Joel Ngayabiha na Jean Bosco Nkundimana bavuga ko bemera kuba icyitso ku cyaha cyo kwambuka no kwambutsa aca ahantu hatemewe n’amategeko, ariko Innocent Harerimana we avuga ko atacyemera.

Bigeze ku cyaha cyo gutanga ruswa Joel Ngayabiha na Jean Bosco Nkundimana bivugwa ko yari umukozi wo mu rugo wa Kizito Mihigo bavuze ko batacyemera.

Muri uru rubanza rwabaye hifashijwe ikoranabuhanga aho ababurana bari muri Gereza ya Nyarugenge aho bafungiye, Jean Bosco Nkundimana yavuze ko yiteguye kwiburanira kuko ntawe afite umwunganira mu mategeko.

Nyuma yo kugira icyo bavuga ku byo bakurikiranyweho, umunyamategeko wa Kubwimana na Ngayabiha yasabye ko urubanza rwasubikwa ngo ‘kuko atarabonana n’abo yunganira n’umwanya uhagije wo kwiga kuri dosiye ibashinja’.

Imaze kumva abaregwa, Inteko Iburanisha yafashe umwanzuro wo gusubika iburanisha ryimurirwa ku wa 13 Nyaka 2021.

Aba bagabo uko ari batatu bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no kugerageza kwambuka umupaka binyuranyije n’amategeko k’Umuhanzi Kizito Mihigo, wafashwe na Polisi ku wa 13 Gashyantare 2020 hafi y’aho u Rwanda rugabanira n’u Burundi mu Karere ka Nyaruguru.

Inyandiko zisobanura imiterere y’urubanza rw’aba bagabo batatu zisobanura ko Kizito Mihigo waje ’Kwiyahura agapfa’ yatangiye gucura umugambi wo gutoroka muri Mutarama 2020. Icyo gihe ngo yasabye umukozi we witwaga Ndikumana Jean Bosco nk’umuntu uvuka mu Karere ka Nyaruguru kumushakira umuntu wamwambutsa akagera i Burundi.

Uwo mukozi ngo yaje kujya iwabo mu Murenge wa Nyabimata atashye ubukwe, ahahurira n’umuvandimwe we witwa Ngayabahiga Joel (bombi ba nyina baravukana) aba ari we umwemerera ko azabafasha. Harerimana we yaje kwinjira muri iyi dosiye kuko ari we wari ubatwaye ubwo bari mu mugambi wo kwambuka umupaka.

Babiri bafatanywe na Kizito bemeye kuba icyitso ku cyaha cyo kwambuka no kwambutsa binyuranyije n’amategeko



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)