Hasobanuwe ibikurikizwa mu masezerano RSSB Ishami rya Mituweli rigirana n’amavuriro -

webrwanda
0

Ubwisungane mu kwivuza bwashyizwe mu maboko ya RSSB mu 2015 kugira ngo imicungire ya Mituweli irusheho kugenda neza kuko ikigo cya RSSB cyari gisanganywe uburambe muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza.

Kugeza ubu mu Rwanda ku bijyanye n’ubwisungane mu kwivuza, RSSB ikorana n’amavuriro yose ya Leta n’ayigenga yujuje ibisabwa 963 arimo n’amavuriro y’ibanze (Poste de Santé) arenga 400 akaba yaregerejwe abaturage hirya no hino mu tugari.

Umuyobozi muri RSSB ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri Mituweli, Muziganyi Florence, aganira na IGIHE yagarutse ku bigenderwaho kugira ngo RSSB igirane amasezerano y’ubufatanye n’amavuriro.

Ati “Inzira binyuramo navuga ko ari ebyiri: hari amavuriro asurwa na Minisiteri y’Ubuzima harimo ibigo nderabuzima n’ibitaro navuga ko ari ibya Leta. Ayo mavuriro aba afite ibyangombwa bitangwa na Minisante hanyuma ivuriro ryabiduha tukagirana amasezerano y’ubufatanye.”

Yongeraho ko inzira ya kabiri ari amavuriro yigenga arimo Poste de santé n’amavuriro afite ubuvuzi bwihariye (amaso, kunyuza mu cyuma cyangwa ubundi buvuzi bwihariye), harebwa inyubako ivuriro rigiye gukoreramo, ibikoresho bikenerwa, imiti igomba kubamo, n’ibyangombwa nyir’ivuriro agomba kuba afite birimo impamyabumenyi.

Hari kandi kuba yemerewe gukora umwuga w’ubuvuzi, afite icyangombwa gitangwa n’Inama y’Igihugu y’Abaforomokazi, abaforomo n’ababyaza, icyemezo gitangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ndetse na raporo y’igenzura yakozwe n’abahagarariye akarere ivuriro riherereyemo, umukozi wa RSSB ku Karere, abahagarariye Ibitaro n’ikigo nderabuzima ivuriro risabirwa amasezerano riherereyemo.

Iyo usaba yujuje ibisabwa, Akarere gatanga iyo dosiye ku Ishami rya RSSB gaherereyemo byagaragara ko ibisabwa byuzuye hagasinywa amasezerano y’ubufatanye hagati y’uhagarariye ivuriro n’Ubuyobozi bwa RSSB.

Ku ruhande rwa RSSB ivuga ko uko iminsi yagiye ihita imikoranire yabaye myiza cyane ko n’imbogamizi zakunze kugararagaramo arizo gutinda kwishyurwa kw’amavuriro byagiye bikemuka aho Leta yashyiriyeho uburyo bwo kongerera ubushobozi Mituweli.

Mu bisubizo birambye byo kunoza iyi gahunda harimo n’ikoranabuhanga ryitezweho kuzatanga umusaruro mu bikorwa byo gukora ubugenzuzi bwihuse kandi mu gihe gito no kuziba icyuho cy’abakozi bake ugereranyije n’amavuriro agenda yiyongera umunsi ku wundi.

Abakorana na RSSB bavuga ko hari byinshi byahindutse kuva aho batangiye gukoranira nayo kandi ko biri kuganisha imikorere n’imibereho yabo aheza.

Umuyobozi Mukuru wa Poste de Santé ya Ngara iherereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, Mukagahizi Esperance, yabwiye IGIHE ko ugereranyije n’uko bakoraga mbere hari byinshi byahindutse.

Ati “Mu myaka ya mbere dukorana na Mituweli twari dufite ibibazo byinshi, ntabwo twishyurwaga neza. Byageze mu 2015 aho ntangiriye gukoranira na RSSB twishyurirwa igihe bigatuma imikorere iba myiza, imiti ikabonekera igihe ndetse n’abakozi bagahembwa neza.”

N’ubwo imikoranire n’amavuriro ari myiza ariko hari igihe mu bijyanye no kwishyura bishobora gutinda bitewe n’amakosa akorwa na bamwe mu bayobozi b’amavuriro nk’uko Umuyobozi Mukuru wa Poste de Santé ya Kamuhoza iri mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kimisagara Mukabayizere Justine yabisobanuye.

Ati “Bitewe n’uko Mituweli yajyaga itinda kwishyura ubanza ariyo shusho bamwe bakibibonamo ariko si ko bimeze. Iyo wujuje ibisabwa byose neza ukabyohereza ku gihe wishyurwa neza rwose. Icyakoze hari igihe uba wakoze amakosa nko mu kuzuza inyemezabwishyu igaragaza ko umuntu yivuje, ugashyiraho nk’amakuru atuzuye cyangwa ukayitanga igihe cyarenze bituma kwishyura bishobora gutinda.”

RSSB ishobora guhagarika imikoranire

RSSB ishobora guhagarika imikoranire hagati y’amavuriro yigenga mu gihe cyose ibikubiye mu masezerano nyir’ivuriro yabirengaho cyangwa agakora ibinyuranye na byo birimo uburiganya ndetse no kuba nyir’ivuriro atahaba bigatuma abo yasizemo batanga serivisi mbi.

Muziganyi yakomeje avuga ati “Ntidutanga amasezerano ngo twicare, dushyiraho uburyo bwo gukurikirana uko ya masezerano ashyirwa mu bikorwa. Akenshi twifashisha na za nyemezabuguzi yakoresheje tukareba niba ari gutanga imiti ijyanye n’uburwayi umuntu afite, ese ntari gutanga ibiri hasi y’ibyo umurwayi akeneye?”.

“Ese ari kuvura abanyamuryango ba Mituweli koko? Ese arubahiriza ibiciro n’aho agomba kurangurira imiti? Ese aratanga serivisi zifite ireme n’ibindi. Icyo gihe tubasaba ibisobanuro byatunyura tugakomeza gukorana ariko iyo bitatunyuze hari igihe duhagarika amasezerano.”

Ubundi ibikubiye mu masezerano ya RSSB na Poste de Santé bisaba ivuriro ko rivura umurwayi mu buryo bwiza hatabayeho uburiganya ubwo aribwo bwose hanyuma rigakora inyemezabuguzi kandi rikazitangira ku gihe muri RSSB kugira ngo hakorwe igenzura maze ivuriro rikishyurwa ibyakoreshejwe nk’uko bikubiye mu masezerano.

Mukabayizere Justine uyobora Poste de Santeé ya Kamuhoza, yavuze ko iyo wakoze ibyo usabwa neza wishyurirwa ku gihe
Mukagahizi Esperance yavuze ko ugererenyije n’uko byari bimeze mbere, imikoranire yahindutse kurushaho
Poste de Santé ya Ngara yatangiye gukorana na RSSB ku ikubitiro



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)