Gisagara: Impunzi z'Abanye-Congo zatangiye gufashwa gukora imishinga izibeshaho - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo nkambi iherereye ku gasozi kari mu Murenge wa Mugomba icumbikiye impunzi z'Abanye-Congo zisaga ibihumbi 10.

Umwe mu mishinga bakora ni ubuhinzi bakorera mu gishanga cya Misizi cyatunganyirijwe ku buso busaga hegitari 50 aho bakunze guhinga ibigori n'imboga. Gihingwamo n'abahinzi basaga 1400 harimo impunzi zisaga 500.

Bamwe muri izo mpunzi bavuze ko imishinga itandukanye bakora ndetse n'ibindi bikorwa bafatanya n'abaturage b'u Rwanda, bibafasha mu mibereho yabo, kuko amafaranga basanzwe bagenerwa n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) atabakemurira ibibazo byose baba bafite.

Ruhumuriza Faustin yavuze ko kuba u Rwanda rwarabahaye ubutaka bwo guhingaho mu gishanga cya Misizi kiri hagati y'imirenge ya Mugombwa na Muganza, bibafasha mu mibereho bakabona ibyo kurya.

Ati 'Icya mbere ni uko byatumye twagura ibitekerezo biba ngombwa ko dushakisha uburyo twabaho. Icya kabiri ni imibanire myiza hagati y'impunzi n'abenegihugu, ndetse n'umusaruro tubona ukaba udufasha kongera bike duhabwa na PAM mu buryo bwo kwihaza mu biribwa.'

Murwanashyaka Innocent ukora umushinga wo kudoda imyenda, yavuze ko akuramo amafaranga amufasha gukemura ibibazo bye n'umuryango we nubwo ari impunzi.

Ati 'Twaje duhunze iwacu hari hameze nabi nta kintu na kimwe umuntu yari yabashije kuzana, ariko tugeza muri uru Rwanda baratwakiriye tubasha gukomeza ubuzima. Nshingiye nko kuri uyu mwuga wanjye, nahunze ntawuzi ariko ubu nize kudoda kandi bimpa amafaranga nkemuza ibibazo byo mu muryango.'

Bamwe mu bahinzi bemeye gusaranganya n'impunzi ubutaka bw'icyo gishanga, bavuga ko byatumye umusaruro wiyongera kuko binyuze mu mushinga wa 'Misizi Marshland' iki gishanga cyatunganyijwe n'abaterankunga batandukanye.

Hari uwagize ati 'Twahingaga mu kajagari ariko aho tuboneye aba bavandimwe bacu b'impunzi buri wese yagiye afatamo 30% tubahaho barahinga natwe turahinga duhita tubona abafatanyabikorwa batunganya igishanga. Ubu ku bufatanye twiboneye inyubako enye dushyiramo umusaruro wacu kugira ngo utangirika.'

Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA), Kayumba Olivier yavuze ko Leta ifite imishinga migari yiganjemo ubuhinzi ifatanyije na Banki y'Isi yo gukomeza guteza imbere impunzi ziba ku butaka bw'u Rwanda.

Ati 'Guverinama y'u Rwanda ifite gahunda zo gufasha impunzi kugira ngo bashobore kwigira aho kugira ngo bakomeze bategereza inkunga z'amahanga muri iki gihe, kubera Covid-19 inkunga ziri kugabanuka.'

'Ariko twabitekereje kare kuko dufite umushinga muri Banki y'Isi twise 'Jya mbere' ni wo tugenderaho kugira ngo dufashe impunzi ndetse n'abaturage baturiye inkambi y'impunzi kugira ngo bashobore kujya mu mishinga ibafasha kwigira.'

Kayumba yavuze ko iyo mishinga ikorera muri Gisagara, Gatsibo na Nyamagabe ahari inkambi z'impunzi ariko izakomereza no mu Turere twa Kirehe na Karongi.

Mu ruzinduko Minisitiri w'Ubufatanye mu iterambere mu gihugu cya Danemark, Flemming Mortensen, na mugenzi we Minisitiri ushinzwe Abinjira n'Abasohoka, Mattias Tesfaye, bagiriye mu Karere ka Gisagara ku wa Mbere tariki ya 26 Mata 2021, bashimye imbaraga Leta y'u Rwanda ishyira mu kwita ku mpunzi, bavuga ko igihugu cyabo cyiteguye gutanga inkunga mu mishinga iteza imbere ubuzima bw'impunzi.

Flemming ati 'Turishimye kuko uyu mushinga ni mwiza cyane, ibi bigaragaza ibikorerwa muri aka gace n'uburyo abantu babishyigikira, cyane ko Leta y'u Rwanda yashyizeho uburyo twateramo inkunga ibikorwa nk'ibi kandi ni byiza cyane.'

'Usibye uyu mushinga dufite n'indi mishinga itandukanye turimo gutera inkunga. Kuri ubu rero ubu turi mu Rwanda kugira ngo turebe uko bimeze kandi twiteguye gukomeza kubishyigikira.'

Usibye ubuhinzi n'ubudozi, impunzi zo mu Nkambi ya Mugombwa mu Karere ka Gisagara zikorana n'abaturage b'Abanyarwanda imyuga irimo ububaji n'ubwubatsi.

Kuri ubu hafi y'iyo nkambi hari kubakwa ishuri rizigishirizwamo imyuga itandukanye bazajya bakora irimo kubaka, gusudira, kubaza, gutunganya imisatsi n'indi.

Iki gishanga cya Misizi ni kimwe mu bice byahawe impunzi z'Abanye-Congo ngo zihakorere ubuhinzi buzifasha kwigira
Uyu ni umusaruro w'ibigore izi mpunzi n'abandi baturage bejeje mu gihembwe gishize
Kuri ubu hafi y'iyi nkambi hari kubakwa ishuri rizajya ryigishirizwamo imyuga itandukanye
Minisitiri w'Ubufatanye mu iterambere muri Danemark, Flemming Mortensen na mugenzi we ushinzwe Abinjira n'Abasohoka. Mattias Tesfaye basuye iyi nkambi ya Mugombwa
Umunyamabanga uhoraho muri Minema, Kayumba Olivier yavuze ko Leta ifite imishinga migari ifatanyije na Banki y Isi yo gukomeza guteza imbere impunzi ziba ku butaka bw'u Rwanda
Kayumba Olivier aganira n'umwe mu bashyitsi basuye Akarere ka Gisagara

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-impunzi-z-abanye-congo-zatangiye-gufashwa-gukora-imishinga-izibeshaho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)