Espagne : Umugabo ari kuburana ku cyaha cyo kwica nyina umubyara yarangiza akamurya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Alberto Sánchez Gómez w'imyaka 28 y'amavuko, yafashwe muri 2019 ubwo abaporisi bamusangaga mu nzu ya nyina María Soledad Gómez wapfuye afite imyaka 66 y'amavuko.

Umuturanyi w'uriya nyakwigendera yahamagaye Polisi nyuma yo kugira amakenga ku buzima bw'uriya mubyeyi wishwe n'umuhungu we.

Ubwo abapolisi bajyaga gufata uyu mugabo ngo basanze ibice by'umubiri w'uriya nyakwigendera bisandagaye mu nzu.

Ndetse ngo bimwe mu bice by'umubiri yari yabitunganyije kugira ngo abiteke mu gihe ibindi yari yabishize mu masashi kugira ngo abishyire muri Frigo bitangirika.

Uyu mugabo we avuga ko atibuka neza niba koko yarishe nyina cyangwa niba yaramuriye koko. Gusa bivugwa ko afite ikibazo cyo mu mutwe.

Ibinyamakuru byo muri Espagne bivuga ko igipolizi cya kiriya gihugu cyari kizi ihohoterwa uriya mugabo akorera nyina.

Gusa na none uyu mugabo ushobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe, yigeze kwemera ko yanize nyina ndetse ko yariye bimwe mu bice by'umubiri we ibindi akabiha imbwa.

Ivomo : BBC

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Espagne-Umugabo-ari-kuburana-ku-cyaha-cyo-kwica-nyina-umubyara-yarangiza-akamurya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)