Sugira Ernest na Manace Mutatu Mbedi bafashije ikipe ya Rayon Sports gutsinda Bugesera FC mu mukino wa gicuti wabonetsemo amakarita abiri atukura. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mukino wa kabiri wa gicuti ku ruhande rw'ikipe ya Bugesera FC yari yakiriye ikipe ya Rayon Sports yo yakinaga umukino wayo wa mbere wanarangiye iyi kipe yambara umweru n'ubururu yitwaye neza itsinda ibitego bibiri ku busa byatsinzwe na Manace Mutatu Mbedi na Sugira Ernest.

Ni umukino wabereye kuri sitade y'Akarere ka Bugesera, utangira amakipe yombi akinira umupira mu kibuga hagati bisa naho abatoza bombi babanje kwigana ngo barebe uko buri umwe yateguye uyu mukino kugeza ubwo iminota 45 y'igice cya mbere yarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Nyuma yo kuva mu kiruhuko ikipe ya Rayon Sports niyo isa naho yagarukanye ubushake kurenza Bugesera FC, kuko yakoze impinduka zaje no kuyiha umusaruro kuko Nshimiyimana Amran wari kapiteni yasimbuwe na Mudacumura Jackson uzwi nka Rambo, Drissa Dagnogo yasimbuwe na Sugira Ernest ndetse Sekamana Maxime asimburwa na Manace Mutatu Mbedi.

Nyuma yo gusimbuza byakozwe n'ikipe ya Rayon Sports byaje gutanga umusaruro ubwo hari ku munota wa 67 w'umukino Manace yaje kuyibonera igitego kimwe, cyaje gukurikirwa n'igitego cyatsinzwe na Sugira Ernest mu minota ya nyuma y'umukino.

Muri uyu mukino kandi habonetsemo amakarita abiri atukura yahawe buri ruhande bitewe n'uko abakinnyi batumvikanye, ku ruhande rwa Bugesera FC umukinnyi wo hagati Raphael yahawe ikarita y'umutuku kubera kutumvikana na Mudacumura Rambo wa Rayon Sports we wahawe ikarita ya kabiri y'umuhondo ibyara itukura.

Bugesera FC yakinaga umukino wayo wa kabiri nyuma yaho mu mukino wa mbere yanganyije na Police FC igitego kimwe kuri kimwe, mu gihe Rayon Sports yo yakinaga umukino wayo wa mbere yitegura gukina indi mikino ya gicuti harimo uwo bazahura n'ikipe ya Police FC.

Mu yindi mikino ya gicuti iteganyijwe kuri uyu wa kane ku isaha ya Saa cyenda ikipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC irakina na Rutsiro FC mu mukino uri bubere kuri Sitade Amahoro i Remera naho Kiyovu Sport Club yo irakira ikipe ya Police FC bo bakinire kuri Sitade ya Mumena.

The post Sugira Ernest na Manace Mutatu Mbedi bafashije ikipe ya Rayon Sports gutsinda Bugesera FC mu mukino wa gicuti wabonetsemo amakarita abiri atukura. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/sugira-ernest-na-manace-mutatu-mbedi-bafashije-ikipe-ya-rayon-sports-gutsinda-bugesera-fc-mu-mukino-wa-gicuti-wabonetsemo-amakarita-abiri-atukura/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)