Ubumuga bwe butuma benshi badapfa kumenya ko afite imyaka 20 y'amavuko #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nkumi y'imyaka 20 ituye mu Karere ka Gisagara aho akunze kuba yikinira agapira n'abana b'abahungu.

Uyu mukobwa na we wifata nk'abahungu, avuga ko akunda ruhago ku buryo hari igihe yajyaga yifuza kuzasimbura kabuhariwe Lionel Messi.

Ati 'Nari nzi ko nzasimbura Messi gusa ubumuga bwanjye ntibunyoroheye.'

Uyu mukobwa ufite ubumuga bw'ubugufi bukabije, ngo umubyeyi we yamujyanye ku ishuri ariko abandi bana baramunnyega bituma abanza kwanga ishuri.

Gusa ngo nyuma yaje gusubira mu ishuri ndetse ubu amaze kumenyera akaba ari n'umuhanga mu masomo anyuranye nk'imibare, icyongereza ndetse na siyansi.

Umubyeyi we avuga ko uretse ubumuga bw'umukobwa we, ariko mu buzima busanzwe afite imitekerereze y'umuntu usanzwe ndetse ko akunda gukora uturimo rwo mu rugo.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Ubumuga-bwe-butuma-benshi-badapfa-kumenya-ko-afite-imyaka-20-y-amavuko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)