Clarisse Karasira yateye umugabo we imitoma ku munsi w'isabukuru ye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi nyarwanda, Clarisse Karasira ku munsi umugabo we, Ifashabayo Sylvain Dejoie yizihizaho isabukuru y'amavuko yamuteye imitoma aho yavuze ko atazi uko ubuzima bwe bwari kumera iyo atabuzamo kuko ari nka malayika Imana yamwoherereje.

Sylvain Dejoie, umugabo wa Clarisse Karasira buri tariki ya 30 Mata yizihiza isabukuru y'amavuko, iyi ikaba ari inshuro ya mbere agiye kuyizihiza abana n'umugore we yihebeye ari we Karasira Clarisse.

Kuri iyi inshuro akaba yabyukiye ku magambo meza y'urukundo yabwiwe n'umugore we, Clarisse Karasira abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

Ati'buri munsi turishima ku bw'ubuzima bwawe ariko uyu wo urihariye. Isabukuru nziza rukundo rwanjye. Warakaze Mana kunzanira umumalayika mwiza mu buzima bwanjye, nta bindi nasaba birenze, sinzi uko ubuzima bwari kuba bumeze udahari. Imana iguhe imigisha myinshi mpano yanjye yo mu ijuru. Iki nicyo gihe Uwiteka yaturemye kugira ngo tumwishimire.'

Tariki ya 8 Mutarama nibwo Ifashabayo Sylivain Dejoie yashinze ivi hasi asaba Clarisse Karasira ko yazamubera umugore, muri Gashyantare 2021 nibwo bakoze ubukwe basezerana imbere y'amategeko.

Clarisse Karasira yifurije umugabo we isabukuru nziza
Muri Gashyantare bakoze ubukwe



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/clarisse-karasira-yateye-umugabo-we-imitoma-ku-munsi-w-isabukuru-ye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)