Gatsibo : Ukekwaho gusambanya umwana yagiye kwaka serivisi ku Kagari yiyoberanyije baramuvumbura bahita bamufunga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo w'imyaka 49 y'amavuko ukekwaho gusambanya umukobwa w'imyaka 15 y'amavuko akamutera inda, yagiye ku biro by'Akagari k'Agakomeye kwaka serivisi.

Yari amaze igihe kinini ashakishwa ariko ubwo yazaga ku biro by'Akagari, hari abaturage basanzwe bamuzi bahise batanga amakuru, ubuyobozi bugahita bwitabaza Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB.

Uyu mugabo wafashwe aho yari yagiye kwaka serivisi ku biro by'akagari, yahise ashyikirizwa Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB kugira ngo rukore iperereza ry'ibanze ubundi ruzamushyikirize Ubushinjacyaha.

Mukamana Marceline uyobora Umurenge wa Kiziguro avuga ko umwana watewe inda n'uriya mugabo ubu inda ifite amezi atatu.

Mukamana Marceline yagize ati 'Twamufashe nk'umuntu ukekwa tumushyikiriza RIB kugira ngo ikore iperereza.'

Uyu muyobozi avuga ko uyu mugabo akimara gutera inda uriya mukobwa w'imyaka 15 yahise aburirwa irengero ku buryo yari ari gushakishwa mu gikorwa cyo gushakisha abagabo bakekwaho gusambanya abakobwa bakabatera inda.

Avuga ko ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bwakomeje gukorana n'abaturage kugira ngo bariya bagabo bafatwe ndetse ko ari na wo musaruro wo gufata uyu waje kwaka serivisi ku Kagari kuko abaturage bamubonye bagahita batanga amakuru.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gatsibo-Ukekwaho-gusambanya-umwana-yagiye-kwaka-serivisi-ku-Kagari-yiyoberanyije-baramuvumbura-bahita-bamufunga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)