Burera: Abantu 66 bafashwe basengera mu nzu y’umuturage barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 -

webrwanda
0

Aba baturage bafashwe mu ijoro ryo ku wa 07 Mata 2021 ahagana saa sita n’igice.

Amakuru y’uko aba bantu barimo abagore 41 n’abagabo 15 bari bari gusengera muri uru rugo, Polisi yayahawe n’abaturage batuye hafi aho kuko muri uru rugo hasanzwe hasengerwa mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza aho bamwe bahaza ngo bakorerwe ibitangaza.

Polisi ikorera kuri Sitasiyo ya Bungwe yahageze ahagana saa sita n’igice z’ijoro ihafatira aba bantu 66 bari bayobowe na Ntantungane Elie w’imyaka 26 y’amavuko akaba n’umuhungu wa Mukankusi nyiri uru rugo.

Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’Abaturage [Community Policing] mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga, yashimiye abaturage bakomeje gukorana neza na Polisi, asaba abantu kurushaho kwitwararika birinda kwica nkana amabwiriza ya Covid-19, kuko igihari kandi ikomeje kwandurwa na benshi ndetse no guhitana bamwe.

Ati “Mu gihe cy’umwaka urenga abaturage bigishwa uko bakwiye kwirinda Covid-19, ntibikwiye ko haba hakiri abaturage barenga kuri aya mabwiriza nkana kandi Covid-19 ikomeje guhitana abantu, Polisi isaba abaturage ko batagomba kwirara no kwica amabwiriza nkana mu kwirinda Covid-19 kuko igihari kandi ikica abaturage bagenzi babo.”

“Turabasaba kwirinda ibikorwa bibahuriza hamwe ari benshi nk’ibi byo gusengera ahatemewe kandi hari insengero zemewe basengeramo, kutajya mu tubari two mu ngo, gukora ibirori nk’ubukwe n’ibindi bikorwa bitubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga."

Yakomeje agira ati "Turashimira abaturage bakomeje gukorana na Polisi mu kuyiha amakuru tubasaba gukomeza ubwo bufatanye mu gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19."

Abafashwe ntibahuje idini kuko amadini n’amatorero bagaragaje ko bakomokamo agera ku munani harimo amwe atarafungurirwa kubera kutuzuza ibisabwa.

Aba bafashwe bavuga ko mu myizerere yabo bajya kuhasengera kugira ngo bahabonere ibitangaza bisubiza ibibazo bafite bitandukanye birimo n’uburwayi, bose bahise bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bungwe kugira ngo bigishwe banacibwe amande yateganyijwe ku barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)