Abasirikare bo mu mutwe warindaga Perezida Habyarimana ku isonga mu gutsemba Abatutsi muri Kigali -

webrwanda
0

Ku itariki 7 Mata igikuba cyaracitse mu gihugu, buri Mututsi wese umutima urakuka yumva ko ibye birangiye.

Kuri iyi tariki, abasirikare bari mu mutwe warindaga Perezida Habyarimana ni bo babaye aba mbere mu gusohoza inzozi mbi z’Abatutsi, babiraramo barabica bahereye ku biganjemo Abapadiri n’Ababikira bo mu kigo cy’Abayezuwiti cya Centre Christus i Remera.

Icyo gihe Abatutsi 17 barishwe muri icyo kigo harimo na Padiri w’Umuyezuwiti Chrysologue Mahame wari ufite imyaka 67 wayoboraga icyo kigo, akaba yari no mu bashinze Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu no Kwimakaza Amahoro witwaga “Association des Volontaires de la Paix” (AVP).

Kuri iyo tariki kandi ni bwo umusirikare wayoboraga Umutwe w’Abapara-commando wabaga mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe, Major Aloys Ntabakuze, yategetse abasirikare yayoboraga kwica Abatutsi n’abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bari batuye ahitwa mu Kajagari hafi y’Ikigo cya Gisirikare cya Kanombe.

Major Aloys Ntabakuze wijanditse mu bikorwa byinshi bya Jenoside nyuma yaje gukatirwa igifungo cya burundu n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha (ICTR). Mu 2012 uru rukiko rwamugabanyirije ibihano, ahanishwa gufungwa imyaka 35.

Ku itariki 7 Mata, Abasirikare barindaga Perezida Habyarimana n’Interahamwe bashatse uburyo bajya kwica Abatutsi bari bahungiye muri Stade Amahoro i Remera bibwira ko harinzwe kubera ko hari hakambitse ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zitwaga MINUAR.

Ku bw’amahirwe uwo mugambi uburizwamo n’Ingabo za FPR Inkotanyi nyuma y’imirwamo ikomeye yazihuje n’ingabo zarindaga Perezida Habyarimana, abari bahahungiye barokoka batyo.

Mu barokotse harimo uwitwa François Veriter wari Impuguke (consultant) mu bijyanye n’Imiyoborere akorera isuzuma imishinga u Rwanda rwaterwagamo inkunga n’Ishami ryUmuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP).

Bamwe mu bari abayobozi bishwe n’ingabo zarindaga Perezida Habyarimana

Ingabo zarindaga Perezida Habyarimana n’Interahamwe, ku itariki 7 Mata 1994, zatsembye abanyapolitiki batari bashyigikiye umugambi wo kwica Abatutsi zihereye ku wari Minisitiri w’Intebe, Uwilingiyimana Agathe n’abasirikare icumi b’Ababiligi bo mu Ngabo z’Umuryango w’Abibumbye bari bashinzwe umutekano we.

Uwari uyoboye abo abasirikare bishe urubozo ingabo z’Ababiligi, Major Bernard Ntuyahaga, yaje guhamwa n’icyo cyaha mu 2007 urukiko rwo mu Bubiligi rumukatira igifungo cy’imyaka 20. Uyu mugabo yagejejwe mu Rwanda ku wa 21 Ukuboza 2018, yakirwa nk’Umunyarwanda wahamijwe ibyaha ariko akarangiza igihano cye.

Abandi banyapolitiki bishwe n’ingabo zarindaga Perezida Habyarimana harimo Perezida w’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, Kavaruganda Joseph; uwari Perezida w’Ishyaka PSD, Ferederiko Nzamurambaho; Umunyamategeko Félicien Ngango wari Visi Perezida wa PSD n’umugore we Odette Ubonabenshi.

Faustin Rucogoza wari Minisitiri w’Itangazamakuru akaba no mu Ishyaka rya MDR na we yishwe ku ikubitiro ndetse na Landouald Ndasingwa wo mu Ishyaka rya PL.

Tariki 7 Mata nyuma y’itangazo ry’urupfu rwa Perezida Habyarimana, Abatutsi barishwe mu bice bitandukanye by’igihugu harimo Kigali, Bugesera, Gitarama, Gikongoro, Gisenyi n’ahandi, cyane ko uwari Umuyobozi w’Ibiro bya Minisiteri y’Ingabo, Colonel Théoneste Bagosora, yari yatanze itangazo rivuga ko nta muturage wemerewe gusohoka.

Ibyo byakozwe kugira ngo hatagira Umututsi n’umwe ubona uko ahunga, maze abari abasirikare bakuru basaba Interahamwe gushinga za bariyeri hirya no hino mu gihugu Abatutsi batangira kwicwa. Ubwicanyi bwabaga buyobowe na ba Burugumesitiri n’abandi bayobozi bo mu nzego z’ibanze.

Icyo gihe Radiyo Muhabura yari iy’Ingabo za FPR Inkotanyi yamaganiye kure ibyo bikorwa byo kurimbura Abatutsi n’abandi Bahutu batari bashyigikiye Jenoside, maze Umugaba Mukuru wazo azibwira ko zifite akazi ko kurenganura abicwa ahita atanga amabwiriza yo gutangiza igikorwa cyo guhagarika Jenoside.

Umuyobozi w'Ibiro bya Minisiteri y’Ingabo, Colonel Théoneste Bagosora, ni umwe mu bagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)