Ubushinjacyaha bwabwiye Byabagamba usaba kubarana n'uwo yibye ko kuba ntawamureze bitamukuraho ubujura - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tom Byabagamba waherukaga gukatirwa n'Urukiko rwibanze rwa Kicukiro imyaka 3, nyuma yo kumuhanya icyaha cy'ubujura bwa telefone, kuri uyu wa 28 Mata 2021 yaburanye ajurira kuri iki cyemezo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Urubanza rugitangira umucamanza yahaye ijambo Col Tom Byabagamba ngo agire icyo avuga ku mwanzuro wafashwe n'urukiko ko azaburana nk'umusivile aho kuburana nk'umusirikare nk'uko yari yabyifuje.

Tom Byabagamba yahise avuga ko ntacyo yarenzaho ku cyemezo cy'urukiko, avuga ko 'yemeranya narwo nta kundi.'

Tom Byabagamba yakomeje avuga ko yahisemo kujurira icyemezo cy'Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro kuko rwamuhamije icyaha cy'ubujura bwa telefone mu gihe nta bimenyetso bifatika rwashingiyeho.

Uyu mugabo usanzwe yarakatiwe imyaka 15 nyuma yo guhamywa ibyaha bitandukanye birimo no kwangisha abaturage ubutegetsi buriho, yavuze ko iki cyaha cy'ubujura ashinjwa kimeze nko gushinjwa kwica umuntu kandi nta muntu wapfuye, aheraho asaba urukiko gusaba ubushinjacyaha kuzana umuntu buvuga ko yibye telefone.

Byabagamba yavuze nta telefone yibye, avuga ko niba koko iki cyaha cyarabaye, uwo yibye yagaragazwa akaba ari we umurega ndetse akaba ariwe baburarana.

Ati 'Niba hari ikirego cy'umuntu mwakiriye wibwe Telefone ni we mwagaragaza nkanaba ari we mburana na we ariko ntaburana n'ubushinjacyaha'.

Tom Byabagamba yakomeje asaba Umucamanza kutagwa mu mutego w'Ubushinjacyaha na we akamushinja icyaha cy'ubujura. Ibi yabivuze nyuma y'uko Umucamanza yari amubajije aho yaba yarakuye telefone yafatanywe niba atarayibye.

Ati 'Mucamanza ndabona nawe ugiye kugwa mu mutego w'Ubushinjacyaha, ibyo umbajije nabisobanuye kenshi, njye navuze ko nakuye telefone ku rukiko kandi gufata ikintu bitandukanye no kukiba kandi ibyo ntabwo bigize ubujura keretse hari uwandeze avuga ko yabuze iye Telefone na Charger yayo.'

Byabagamba yavuze ko iyi telefone yasanganywe ubwo yasakwaga yayitoraguye mu rukiko aho kuyiba nk'uko ubushinjacyaha bubivuga.

Abanyamategeko ba Tom Byabagamba, aribo Me Ntare Paul na Me Gakunzi Valerie basabye Inteko iburanisha kuvuguruza icyemezo cy'Urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro ikagira umukiliya wabo umwere ngo kuko nta cyaha cy'ubujura cyabayeho.

Muri uru rubanza, uruhande rw'Ubushinjacyaha rwavuze ko ibyo urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwakoze byose rwashingiye ku mategeko kandi ko n'ubwo nta wareze Tom Byabagamba ubwo bujura, bidakuraho ko yakoze icyo cyaha cyo kwiba Telefone.

Ubushinjacyaha bwashingiye kuri ibi busaba Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko rwagumishaho icyemezo cy'urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro cyo gufunga imyaka itatu Col Tom Byabagamba.

Ibyavuzwe n'Ubushinjacyaha ntibyishimwe na Tom Byabagamba maze asaba Inteko iburanisha ko mu gufata icyemezo ku rubanza rwe izirinda kugwa mu mutego w'Ubushinjacyaha.

Nyuma yo kumva impande zombi, umucamanza yapfundikira, avuga ko urubanza ruzasomwa ku wa 25 Gicurasi 2021.

Ubushinjacyaha bwasabye ko Tom Byabagamba yagumishirizwaho igihano cy'igifungo cy'imyaka itatu ku cyaha cy'ubujura aregwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubushinjacyaha-bwabwiye-byabagamba-usaba-kubarana-n-uwo-yibye-ko-kuba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)