Gereza zo mu Rwanda zuzuyemo ubutinganyi ku rwego rwo hejuru- Umunyamakuru Robert Mugabe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munyamakuru unayobora Ikinyamakuru Greatlakes Voice, yamaze igihe kigera mu mwaka afungiye muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere.

Robert Mugabe wanize amategeko, avuga ko ubundi iyo urukiko ruhamije umuntu ibyaha rukamukatira gufungwa, rutaba ruvuze ngo ajye kubaho nabi muri gereza.

Avuga ubundi imfungwa itaba ari 'umutungo w'ugucunga [yavugaga gereza] ntabwo uba uri imari ye, agucunga mu izina rya Repubulika y'u Rwanda.'

Atanga urugero ko nko mu Bwongereza imfungwa zihabwa uburenganzi bwinshi bujya kwegera ubwo zari zisanzwe zifite ziri hanze.

Akavuga ko mu bihano bihabwa imfungwa hatarimo kubaho nabi, ati 'Niba urukiko rugakatiye imyaka irindwi ntabwo ruba ruvuze ngo iyo myaka irindwi uzayiryemo ibigori, cyangwa ngo ntuzabonana n'umugore. Igihano cyo kudakora imibonano mpuzabitsina ntabwo tugifite mu mategeko yacu.'

Robert Mugabe avuga ko mu byo umucamanza ategeka iyo akatira umuntu igifungo, hatabamo kwamburwa ubu burenganzira bwo kudakora imibonano mpuzabitsina.

Avuga ko muri gereza nyinshi ku Isi haba inzu zifashishwa n'abagororwa mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina ku buryo 'rimwe mu kwezi umugore wawe agusura cyangwa umukunzi wawe.'

Avuga ko mu Rwanda ibi bidakorwa kandi ko bidaturuka ku mpamvu z'ubushobozi 'kuko akenshi imfungwa n'abagororwa ni bo biyubakira amazu.'

Robert Mugabe wagiye asesengura byinshi yaboneye muri gereza, avuga ko yabonye ko ari ngombwa ko abagororwa n'imfungwa bo mu Rwanda bakwiye gufashwa kujya bakora imibonano mpuzabitsina kubera ingaruka mbi biri gutera.

Ati 'Kuba bidakorwa bituma ubutinganyi bwiyongera muri gereza. Gereza zose zo mu Rwanda zuzuye ubutinganyi ku rwego rwo hejuru.'

Avuga ko hari benshi barangiza ibihano by'igifungo bagera hanze bagahita batandukana n'abagore babo kubera kuyoboka ubutinganyi yigiye muri Gereza.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gereza-zo-mu-Rwanda-zuzuyemo-ubutinganyi-ku-rwego-rwo-hejuru-Umunyamakuru-Robert-Mugabe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)