Munyabagisha wari Perezida wa Komite Olempike yeguye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Munyabagisha Valens umaze imyaka ine ayobora Komite ya Olempike, yatangaje ubu bwegure bwe kuri groupe ya Whatsapp ya Komite Olempike.

Yagize ati 'Bavandimwe mwiriwe ? Ndabamenyesha ko neguye ku mwanya wa perezida wa RNOSC, ndabashimira uburyo twakoranye muri iyi manda mu nyungu y'iterambere rya siporo.'

Uku kwegura kwe kuje gukurikira ibiganiro byari byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 3 Mata 2021, byemerejwemo isubikwa ry'ariya matora, agashyirwa mu kwezi k'Ukwakira 2021.

Gusa hari bamwe mu banyamuryango batashye batanyuzwe, bavuga ko amatora akwiye kuba mbere y'iriya mikino ya Olempike izabera i Tokyo ndetse ku buryo Perezida mushya uzatorwa ari na we uzayitabira.

Komite yari iyobowe na Amb. Munyabagisha Valens, imaze amezi umunani yotswa igitutu isabwa gutegura amatora kugira ngo hamenyekane niba azakomeza kuyiyobora cyangwa hazaza undi.

Ubwo icyorezo cya COVID-19 cyadukaga mu Rwanda, Amb. Munyabagisha Valens yavuze ko abantu bakwiye kwitondera ibintu by'amatora kuko iyo buri gihe bije abantu basa nk'ababishyuhiyemo cyane.

Icyo gihe yagize ati 'Sinzi impamvu mbona buri gihe iyo bavuze amatora, abantu bagira umuriro wagira ngo ni umuriro w'iki cyorezo.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Munyabagisha-wari-Perezida-wa-Komite-Olempike-yeguye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)