Abakinnyi bane b'ibihe byose k'umunyamakuru Jean Lambert Gatare #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru ubimazemo imyaka myinshi, Jean Lambert Gatare yahishuye amazina y'abakinnyi 4 bakiniye u Rwanda abona bakoze akazi gakomeye afata nk'ab'ibihe byose.

Jean Lambert Gatare wakoreye ibigo bitandukanye by'itangazamakuru nka BBC Gahuza, Radio Rwanda(RBA) n'ibindi bitandukanye, ubu ni umuyobozi wungirije w'ikigo cy'itangazamakuru cya Isango Radio&TV, akaba n'umuyobozi w'igitangazamakuru cya Rushyashya.

Uyu munyamakuru akaba yaramenyekanye cyane mu gisata cy'imikino kuri Radio Rwanda bitewe n'uburyo yogezagamo imipira, guhimba amazina abakinnyi n'ibindi.

Mu kiganiro n'ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko hari amazina 4 y'abakinnyi afata nk'abakinnyi b'Amavubi b'ibihe byose.

Ati"umukinnyi wa mbere ni Ndikumana Hamadi Katauti(yitabye Imana), uburyo yitangaga agakora cyane byaranyuze."

"Undi ni Desire Mbonabucya ntabwo yakiniye Amavubi igihe kinini ariko yaritanze, hari n'imbaraga ze ku giti cye yatanze."

"Uwa gatatu ni rutahizamu Jimmy Gatete birumvikana ko ataburamo. Undi ni Jeannot Witakenge(yitabye Imana na we) yari umukinnyi mwiza na we."

Jean Lambert Gatare yavuze abakinnyi afata nk'ab'ibihe byose
Ndikumana Hamad Katauti yabaye kapiteni w'Amavubi
Desire Mbonabucya yakoze byinshi ku giti cye abikorera Amavubi
Jimmy Gatete ngo ni rutahizamu w'ibihe byose
Jeannot Witakenge na we yakiniye Amavubi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-bane-b-ibihe-byose-k-umunyamakuru-jean-lambert-gatare

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)