Gucika ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuba waragize uruhare mu kuyihagarika, warangiza ukifatanya nabayiteguye bakanayishyira mu bikorwa, ni ugutatira igihango kandi gihana kihanukiriye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe twibuka inzirakarengane zishwe urw'agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi, tujye tunagaya bikomeye abatatiye igihango, bakajya mu mujyo umwe nabagome, abagambanyi, bashyira inda imbere, batitaye ku mateka mabi cyane yaranze uru Rwanda, kandi buri Munyarwanda yagombye kugira uruhare mu kuyakosora.

Gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ntawe byagatangaje biramutse bikozwe na Théoneste Bagosora nabo bafatanyije gucura no gushyira mu bikorwa umushingawo kurimbura ikitwa Umututsi, kuko ipfunwe nikimwaro bibahoza ku nkeke, bagakora uko bashoboye ngo berekane ko ari abere. Yewe hari nabumva ibyo bakoze bidahagije, bakumva bakwiye kugaruka bagasoza umugambi wabo mubisha wa Jenoside. Bifashisha Abanyarwanda nabanyamahanga banze kumva nkana ukuri , kenshi wanagenzura ugasanga ibyo bikoresho nabyo hari aho bihuriye namateka mabi y'u Rwanda.

Biratangaje icyakora kubona umuntu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi atinyuka kujya mu mugambi w'abayipfobya nabayihakana, bitwaje impamvu za politiki, ariko mu byukuri ari inda nini, kutanyurwa, ubupfamutima, nibindi bibaroha mu buyobe bwo gutatira igihango. Ntibyoroshye gusobanura uburyo ba Ben Rutabana, Patrick Benerugaba, Déo Mushayidi, J Paul Kazungu,nabandi bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe

The post Gucika ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuba waragize uruhare mu kuyihagarika, warangiza ukifatanya nabayiteguye bakanayishyira mu bikorwa, ni ugutatira igihango kandi gihana kihanukiriye appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/gucika-ku-icumu-rya-jenoside-yakorewe-abatutsi-kuba-waragize-uruhare-mu-kuyihagarika-warangiza-ukifatanya-nabayiteguye-bakanayishyira-mu-bikorwa-ni-ugutatira-igihango-kandi-gihana-kihanukiriye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)