Aline Gahongayire yasubiyemo indirimbo ya Alex Dusabe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya Imana, Aline Gahongayire afatanyije na Serge Rugamba basubiyemo indirimbo ya Alex Dusabe yitwa 'Umwami Yesu' imaze imyaka isaga icyenda igiye hanze.

Mu kiganiro Gahongayire yagiranye na IGIHE.COM dukesha iyi nkuru yavuze ko yasubiyemo iyi ndirimbo kubera ko ayikunda cyane.

Ati 'Indirimbo yanditswe na Alex Dusabe imaze imyaka isaga icyenda. Ni indirimbo nakunze kera ndi muto hanyuma negera Alex Dusabe nk'umuntu w'umunyabigwi mu muziki musaba ko nayikora arabyemera. Ni indirimbo ifite ubutumwa bw'ibihe byose.'

Uyu muhanzikazi yemeza ko yageze aho akabona bidakwiriye ko yakora iyi ndirimbo wenyine ahitamo kwifashisha Serge Rugamba basanzwe bakorana mu buzima bwa buri munsi mu bijyanye na muzika.

Ati 'Nararebye mbona ntakwiriye kuyikora njyenyine ndavuga nti reka nyifatanye na Rugamba Serge usanzwe amfasha mu muziki. Impamvu ariwe nahisemo turakorana cyane. Ino ndirimbo nshaka ko iba inzira y'Imana y'uko abantu bongera kuryoherwa n'agakiza.'

Gahongayire yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa 'Ndanyuzwe', 'Nta banga', 'Nzakomeza', 'Iyabivuze', 'Warampishe' n'izindi zitandukanye. Yavutse ku wa 12 Ukuboza 1986, aheruka kumurika album ye ya karindwi yise 'New Woman' ku wa 27 Ukwakira 2017.

Uretse kuririmba azwiho kuba ari umuhanzi ukunda gufasha ndetse mu 2018 uyu muhanzikazi yatangije ibitaramo yise 'Ineza Tour' byari bifite intego yo guhimbaza Imana no gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye binyuze mu Muryango ''Ineza Foundation'.

Serge Gasasira Rugamba bakoranye asanzwe ari umuhanzi w'umuhanga ndetse ni n'umucuranzi wa Piano, anafasha abantu mu bijyanye n'imiririmbire.

Umwami Yesu by Aline Gahongayire featuring Serge Rugamba(Cover Alex Dusabe)

Source: Igihe.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Aline-Gahongayire-yasubiyemo-indirimbo-ya-Alex-Dusabe.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)