Hari ibigenderwaho kugira ngo umuhanzi yinjire muri Label. Iyo inzu ifasha abahanzi izwi nka Label igiye guhitamo umuhanzi bisaba kwitonda cyane bitewe n'uko baba bagiye gutangirana urugendo rwo gushakana umugati mu buzima bwabo bwa buri munsi bafatanyije.
Ibigenderwaho kugira ngo uwo muhanzi yinjire muri iyo nzu (label) biba byarabanje gutekerezwaho, kumva no gusesengura umuziki we bakareba ko uwo muhanzi ashoboye, hakabaho kumwemeza bikagera ku rundi rwego rwo gusinya amasezerano. Gusa no ku muhanzi bisaba kwitonda cyane kuko iyo adasesenguye ni bwo usanga yitaye mu kagozi akisama yasandaye.
Amakuru yizewe INYARWANDA yakuye mu nshuti za hafi za Uwimana Francis (Fireman), avuga ko uyu muraperi abayeho nabi. Umwe mu nshuti ze za hafi utifuje ko umwirondoro we ujya ahagaragara yatubwiye ko ubuzima Fireman abayemo bugoye cyane atari ubuzima bukwiriye umuhanzi ubarizwa mu nzu imufasha.
Yagize ati'' Reka nkubwize ukuri Fireman abayeho nabi cyane ku buryo ubu ngubu no gusesa amasezerano afitanye na Tacona Records vuba bashobora kuyasesa ntagihindutse. Urareba amasezerano ye yakozwe ku itariki 07 kanama 2020 ari nabwo habaye ikiganiro n'itangazamakuru, bakorana amasezerano y'imyaka itatu".
Mu gahinda kenshi ati "Nimutabarize Fireman nk'abanyamakuru dore ko ubwo bamurikaga Fireman nk'umuhanzi musha muri iyi nzu mu kiganiro n'itangazamakuru (Press conference) umuhanzi Fireman yavuze ko agiye kugarura uburyohe bw'umuziki we ariko nyuma y'ibyo Fireman yabaye nk'ushyizwe inyuma y'amarido". Yakomeje agira ati "Biragaragara ko bamujugunye kubera ko ubu ngubu ntibazi uko abayeho, inzu ku kwezi irishyurwa, Fireman arutwa n'umuntu udafite Label".
Amezi ane arirenze umuhanzi Fireman nta ndirimbo arasohora nyuma y'indirimbo imwe yakoranye na Symphony Band akaba yarayikoreye muri Tacona. Yakomeje agira ati "Fireman afite indirimbo nyinshi ziri ku mastudio ariko zabuze uko zisohoka".
Yanakomoje ku ndirimbo yakoranye na Marina Umuhanzikazi ubarizwa mu nzu ya The Mane, ati ''Fireman afite indirimbo nziza yakoranye na Marina iri mu bwoko bwa zouk ariko areba kuyisohora nta bushobozi akaba ayihoreye". Yakomeje agira ati "Muvandi mfasha utange buno butumwa ku buryo abantu bamenya uko Francis abayeho mu buzima bugoye, abantu batazagira ngo nyuma yo gusinya muri Label baba baradamaraye".
InyaRwanda.com twagerageje gushaka kumenya ayo makuru niba ari ukuri, mu kubaza impande zombi, inshuro eshanu twagerageje guhamagara umwe mu bayobozi ba Tacona twamubuze kuri telefone ye igendanwa. Gusa umuhanzi Fireman we ye tumuhamagaye yagize ati "Ntabwo nshaka kubivugaho gusa ntabwo bimeze neza too"
Fireman abayeho nabi, inshuti ze ziramutabariza