Umwana w'umunyeshuri wagiye ku ishuri yambaye imyenda yose afite mu rugo kubera gutinya inkoni akomeje guca ibintu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amashusho agaragaza uyu mwana wo muri Kenya yasakajwe ku mbuga nkoranyambaza zitandukanye aho yari yambaye amashati 8 imbere y'impuzankano, yaje gutegekwa na mwarimu kwiyambura ayo mashati yose maze bitwara igihe kinini mu kuyiyambura.

Abanyeshuri bigana n'uyu mwana utatangajwe amazina bumiwe, ahanini yabitewe nuko mwarimu we akunda gukebura abanyeshuri yifashishije akanyafu, uyu mwana nawe yahose yigira inama yo kwambara imyenda yo hejuru yose afite, yambaye amashati avanga n'imipira ageza ku bintu 8 ku buryo akanyafu ko ku bitugu katamwinjira.

Amakuru akomeza avuga ko uyu munyeshuri yari yakererewe ku ishuri kandi yahawe umukoro bityo akumva ko akubitwa, ageze mu ishuri batunguwe ubwo yategekwaga gukuramo imyenda 8 yari yambaye, byagaragaraga ko yagiye ku ishuri atoze (atakarabye umubiri we). Tuko dukesha iyi nkuru ivuga ko abantu batandukanye bagiye bavuga kuri uyu mwana nyuma yo kubona amashusho ye.

Abantu bose bagiye bavuga kuri uyu mwana wiga mu mashuri abanza mu gihugu cya Kenya,mu magambo yo kuryoshya inkuru,bagiye bavuga ko ngo ashobora kuba yari yambaye imyenda yose afite mu rugo,ndetse bamwe bahamya ko ari we mwana w'umwaka ugaragaraye ko atinya inkonyi kurusha abandi ku Isi.



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/umwana-w-umunyeshuri-wagiye-ku-ishuri-yambaye-imyenda-yose-afite-mu-rugo-kubera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)