Platini yasabye anakwa umukunzi we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Nemeye Platini uheruka gusezerana mu murenge,kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2021, yasabye anakwa umukunzi we Ingabire Olivia bitegura kurushinga mu cyumweru gitaha.

Platini wamenyekanye mu itsinda rya Dream Boys,akomeje kugira ibanga ibijyanye n'ubukwe bwe kuko n'uyu umuhango wagizwe ibanga kimwe n'indi ijyanye n'ubukwe bw'uyu muhanzi.

Platini yasabye akanakwa umukunzi we, nyuma y'ibyumweru bibiri basezeranye imbere y'amategeko, mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera, tariki 6 Werurwe 2021.Ubukwe bwa Platini buteganyijwe tariki 27 Werurwe 2021.

Kuva ubukwe bwabo bwatangira kuvugwa mu mpera za Gashyantare 2021, nta byinshi uyu muhanzi yigeze ashaka gutangaza kuri uyu mukobwa bagiye kurushinga, icyakora yavuze ko atari umuntu uba mu ruganda rw'imyidagaduro.

Nyuma yo gutandukana na Ingabire Diane bakundanye imyaka ine, bagashyira akadomo ku rugendo rwabo mu 2017, ntabwo Platini yongeye kugaragaza umukunzi we.



Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/platini-yasabye-anakwa-umukunzi-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)