Umugore wa nyakwigendera Dj Miller yasubije uwari amubajije niba ateganya kongera gushaka umugabo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabisubije ubwo yari mu kiganiro yagiranye na Max Tv kuri YouTube. Muri iki kiganiro, Hope Nigihozo yatangiye avuga ku bijyanye na Album ya Dj Miller ndetse anabwira abafana ba Dj Miller aho bayisanga aho yavuze ko kuri ubu iri kuri platforms zitandukanye nka Audiomack, Amazon, YouTube n'izindi.

Abajijwe ku kijyanye no kuba yaba afite gahunda yo gushaka undi mugabo dore ko akiri muto, Hope yavuze ko nta kintu yabivugaho kuko hakiri kare ariko avuga ko ibizaba azabyakira. Yagize ati " Oya ibyo ngibyo ubu sinabivugaho, it's too early for that ariko ntabwo umuntu ateganya iby'ejo ntabwo uba uzi what will happen nkuko ntarinzi ko azagenda just am open to whatever happens, nicyo cyonyine wakora ibizaba bizaba ".

Nyakwigendera Karuranga Virgile wamenyekanye nka Dj Miller yibutswe mu buryo budasanzwe mu kiganiro cyaciye ku Isibo Tv cyatangiwemo ibihembo bya The Choice Awards 2020 tariki ya 28 Gashyantare 2021.

Muri iki kiganiro, hazirikanywe ubwitange bwa Dj Miller mu kuzamura umuziki nyarwanda no kuwuteza imbere maze ahabwa igihembo cya The Choce Tribute Award 2020 igihembo cyafashwe n'umugore we ariwe Hope Nigihozo.

Muri iki kiganiro herekanywemo bimwe mu byaranze ubuzima bwa Dj Miller maze umugore we, Hope, afatwa n'ikiniga araturika ararira bigaragaza urukundo rwinshi yari afitiye umugabo we, Dj Miller.

Dj Miller ni umwe mu ba Djs bakunzwe cyane kandi bari bakomeye cyane hano mu Rwanda dore ko yagiye avanga imiziki mu bitaramo bitandukanye byiganjemo n'ibikomeye.

Dj Miller kandi icyo yibukirwaho ni ukubana neza kwamurangaga aho inshuti ze zashenguwe cyane n'urupfu rwe kugeza kuri ubu bakaba bakimwibuka. Dj Miller kandi ni umwe mu barwaniye urugamba umuziki nyarwanda aho yatangije gahunda yo gukorana indirimbo hagati y'aba Djs n'abahanzi.

Dj Miller yitabye Imana ku Cyumweru tariki ya 5 Mata 2020, akaba yarazize guturika kw'imitsi ijyana amaraso mu bwonko(stroke), yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umugore-wa-nyakwigendera-dj-miller-yasubije-uwari-amubajije-niba-ateganya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)