Umusizi Nyituriki Didier yahimbye umuvugo urimo inyigisho zikebura urubyiruko anagira inama abashakanye batandukana bagasiga abana babo – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyituriki Didier, umusizi akaba n'umuhanzi, yahimbye umuvugo yise 'Uranseka'. Uyu muvugo yawukoze ashishikariza abantu kwitondera ibijyezweho bibayobya ahubwo abashishikariza gushyira mu gaciro bakabera urugero abandi cyane cyane abakiri bato. Si uyu muvugo gusa ahubwo uyu muhanzi yakoze filime yise 'Papa fisi' irimo ubutumwa yageneye abashakanye batana abereka ingaruka abana babo bahura nazo nyuma yuko babasize bonyine.

Umusizi Nyituriki Didier

Mu kiganiro Nyituriki yagiranye na YEGOB, yagize ati:'Uyu muvugo wanjye nawise uranseka nkaba narawukoze nishyira mu myanya w'abantu bakora ibyiza ariko ugasanga mu rubyiruko nibo bahabwa inkwenene. Umuntu utanywa ibiyobyabwenge yitwa umujangweri, utarya abana akitwa umurezi, ugasanga ukora ibyiza niwe wahindutse ikibazo. Unywa ibiyobyabwenge akitwa ugezweho. Nyamara nubwo utarimo urambwira ngo ntabwo ngezweho, ibyo ukora bizakugaruka nigaramiye. Iterambere ni ryiza ariko umuntu agomba gushyira mu gaciro'.

Nyituriki usanzwe ari n'umuhanzi kuri ubu afite filime yakoze yitwa 'Papa fisi'. Iyi filime igamije kwerekana ingaruka z'itandukana ry'ababyeyi (divorce) ku bana kuko akenshi divorce ziba nk'inyungu z'ababyeyi batana ugasanga abana ntago batekerejweho bagasigara bonyine. Yagize ati 'Iyi filime nayikoze ngamije kwerekana akarengane abana bahurira nako mu bibazo by'ababyeyi babo. Umugore agira ikibazo n'umugabo akigendera aho kugirango umugabo we azamwice. Ugasanga umugore agiye aho azabona amahoro. Mu gihe agiye, abana babo ntabwo bishoboka ko bazongera kubona Mama wabo. Ibi bikaba igikomere ndetse n'akarengane ku bana. Mbere yuko ikibazo cyabo kigera kure, bagomba kubanza bagatekereza ku bana babo kuko ibi bigira ingaruka ndetse bikaba n'akarengane abana bahura nako'.

 

Mu gusoza, Nyituriki yageneye ubutumwa abafana be ndetse n'abakunda ubuhanzi bwe muri rusange. Mu magambo ye bwite yagize ati 'Ndasaba abantu bose bateshutse ku ndangagaciro na kirazira, abirengagiza nkana umuco mwiza nyarwanda bakijandika mu burara babwitiranya n' ibijyezweho ko basigaho bagahitamo igikwiye bakimika imico myiza izadufasha kuramba kandi mu mahoro'.

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/umusizi-nyituriki-didier-yahimbye-umuvugo-urimo-inyigisho-zikebura-urubyiruko-anagira-inama-abashakanye-batandukana-bagasiga-abana-babo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)