Umusore yarize araboroga nk'umwana ubwo yatereraga umukobwa ivi akabyanga . – YEGOB #rwanda #RwOT

Uyu musore yafashwe n'ikiniga ararira imbere y'imbaga y'abantu ubwo yashakaga kwambika impeta umukunzi we akamutera utwatsi.Uyu musore wo mu mujyi wa Lusaka utatangajwe amazina,akaba yashakaga gutungura umukunzi we,gusa byamuviriyemo guseba bikomeye.

Amakuru avuga ko yatumiye inkumi bakundana nayo itatangajwe amazina bemeranya aho bagombaga guhurira. Umukobwa yaje nk'ibisanzwe ahageze umusore atera ivi hasi ngo amwambike impeta amusaba ko yazamubera umufasha, abantu barahurura barareba.

Umukobwa nawe nta kindi yakoze yamubwiye ko bidashoboka kuko ngo ntazi niba umusore abyara (Yabasha gutera inda), ibyatuma atamwemerara kwambara impeta ye. Yanze kuyifata umusore akorwa n'ikimwaro. Umwanzuro w'umusore wabaye kwicara hasi ararira nk'umwana muto inshuti ze ziramuhumuriza.

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/umusore-yarize-araboroga-nkumwana-ubwo-yatereraga-umukobwa-ivi-akabyanga/

Post a comment

0 Comments